Nyanza: Umugabo yabajije isaha uwo bari baryamanye ahita apfa
Umugabo witwa Harindintwari Emile wo mu Kagari Cyerezo mu Murenge wa Mukingo mu Karere ka Nyanza wari uryamanye na mugenzi we yamubajije isaha hashize umwanya muto ahita apfa.
Amakuru avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku wa 12 Mutarama 2026 ahagana i saa saba na cumi n’itanu z’igicuku.
Nyakwigendera Harindintwari Emile w’imyaka 48, ngo yari yagiye i Kigali ku wa Gatanu taliki ya 9 Mutarama 2026 gusura abavandimwe be n’umugore we, agarutse agaruka mu gitondo, yirirwa atembera mu mudugudu ari muzima nta kibazo afite.
Bivugwa ko mu masaha ya saa sita z’ijoro zishyira saa saba yabajije igihe uwo bari baryamanye, undi amaze kukimubwira ngo ahita afatwa n’ikintu kiramuniga mu muhogo ananirwa kuvuga no guhumeka, abira ibyuya byinshi ngo aramuhungiza, hashize nk’iminota icumi ahita apfa.
Uyu mugabo ngo wari uryamanye na nyakwigendera yagiye guhuruza murumuna we kwa se wabo, ahageze asanga byarangiye yapfuye bajya guhuruza abaturanyi n’umukuru w’umudugudu na bo bahageze babona ko yamaze gupfa.
Umwe mu bayobozi bo mu nzego z’ibanze yabwiye UMUSEKE ko nyakwigendera atumvikanaga n’umugore we wa mbere utuye i Kigali kandi bari bamaze imyaka 11 batabana, gusa yari yarabyaranye n’undi mugore i Nyanza ku buryo no kuwa 11 Mutarama 2025 nabwo yagiye kumusura aho i Nyanza ndetse batamenye icyo yazize.
Inzego z’umutekano n’iz’ibanze zageze ahabereye ibyago umurambo bawujyana ku bitaro bya Nyanza, bahita na bo bafata icyemezo cyo kuwujyana i Kigali kuwupima bikaba bitegerejwe ko uzashyingurwa isuzuma ryarangiye.


Kinyarwanda
English
Swahili









