Kayonza: Barinubira gushyingura mu ngo kubera kutagira irimbi rusange
Abatuye mu kagari ka Nkamba mu karere ka Kayonza baravuga ko babangamiwe no gushyingura mu rugo mu gihe ubuyobozi bw'umurenge buvuga ko gushyingura mu rugo bitemewe.
Abatuye mu kagari ka Nkamba mu Murenge wa Ruramira mu karere ka Kayonza ho mu ntara y'i Burasirazuba, baravuga ko kuba nta rimbi rusange bafite, bituma bamwe bashyingura mu bibanza batuyemo.
Abatuye mu Mudugudu wa Nyagacyamo ni bamwe mu baturage babwiye UKWELITIMES ko bafite ikibazo cyo kutagira irimbi rusange mu kagari bigatuma bashyingura mu ngo zabo kubera kugira ubutaka buto.
Urugero ni umukecuru uherutse gupfusha umugabo we, imva ye iri mu rugo mu kibanza atuyemo, uwo mukecuru avuga ko yashyinguye umugabo we mu rugo kubera kutagira irimbi rusange ndetse nawe nta butaka bundi afite uretse ikibanza atuyemo gusa.
Yagize ati " Kuba narashyinguye umusaza hano nuko nta rimbi tugira mu kagari kacu ndetse nta bundi butaka mfite. Kuba ashyinguye hano ni ikibazo gikomeye kuko uko ngize akabazo ndamwibuka kandi biterwa nuko imva ye iri mu rugo. "
Icyo kibazo abaturage batuye Mudugudu w'Umubuga nabo bavuga kibabangamiye cyane by'umwihariko urubyiruko rukavuga ko aho bakubatse inzu yo kubamo usanga hari imva bashyinguyemo abo bafitanye isano.
Umwe ati "Mwatuvuganira bakaduha irimbi, urabona nk'aho wagahaye umwana kugirango yubake niho dushyingura ababyeyi n'abo mu miryango. Nk'ubu aha umwana wa hano kuva dushyinguye ntabwo yasohoka ngo aze hano ku muharuro, kubera iki, uyu ni se uri hano uyu ni mama we, ibyo bituro kubibonera icyarimwe ni ikibazo, ariko baduhaye irimbi natwe twajya dushyingura neza nk'ahandi."
Umwe mu Rubyiruko nawe agira ati " Inaha iyo umuntu apfuye bamushyingura mu rugo, ntabwo dufite ahantu dushyingura. Nk'umubyeyi ashobora kuba akunda nk'umwana we, nk'ubu ejobundi uwo twavukanaga yarapfuye, ubu ahambye mu rugo ariko ubu tuvugana mama wacu, yaragiye kubera agahinda, uzi gusohoka mu nzu ukareba aho washyinguye umwana wawe? Biragoye kubyakira ntitwapfa kubyibagirwa ubona imva mu rugo."
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Ruramira Kabandana Patrick aganira na UKWELITIMES yavuze ko abashyingura mu ngo bica Amategeko avuga ko abadafite irimbi bakwiye kujya bashyingura mu marimbi ari mu tundi tugari.
Yagize ati "Ntabwo byemewe gushyingura mu ngo, kandi amarimbi arahari, ubwo se mu by'ukuri tuvuge ko utugari twose tudafite amarimbi? Umurenge wa Ruramira ufite kilometero kare 41, ni ukuvuga utugari tugiye twegeranye kandi ntabwo bamubuza kujya gushyingura ku baturanyi kubera iki ashyingura mu rugo? Rimwe na rimwe abaza icyo kibazo kandi azi neza ko nta butaka bwa Leta buhari. Ntekereza ko kuba yashyingura mu kagari gafite irimbi rusange nta kibazo kiba gihari."
Gitifu Kabandana yakomeje agira ati "Icya mbere arica Itegeko, kubera ko amabwiriza avuga ko atagomba gushyingura mu rugo, icya kabiri nawe ubwe arihombya, igihe icyo aricyo cyose, ashobora gukenera kugurisha ubutaka bwe, bashyingura muri ubwo butaka nta gaciro buba bugifite".
Nubwo ubuyobozi buvuga ko hari amarimbi rusange mu tundi tugari abaturage babwiye UKWELITIMES ko mu kagari ka Bugambira ariho hari irimbi rusange kandi hakaba ari kure cyane y'aho batuye.

Kinyarwanda
English
Swahili








