Gisagara: Imiryango 26 yasenyewe n’ibiza irasaba ubufasha
Imiryango 26 yo mu Karere ka Gisagara, Umurenge wa Gikonko, ibabajwe no kuba igikomeje guhura n’ingaruka z’ibiza by’imvura ivanze n’umuyaga byabasengeye tariki 21 Gicurasi 2026, bigasakambura inzu zabo bikanangiza n’imyaka bahinze.
Ibi biza byibasiye by’umwihariko abatuye mu Kagari ka Cyiri, mu Mudugudu wa Murambi. Abahatuye bavuga ko kuva icyo gihe imvura ibangirije kugeza ubu batarabona ubushobozi bwo kongera gusana inzu zabo zangiritse, bityo bakaba basaba ubufasha.
Abo baturage bavuga ko inzu zabo zangiritse cyane bikabije bitewe n’uko imvura yaguye icyo gihe yari nyinshi ivanze n’umuyaga wari ufite imbaraga nyinshi ku buryo watwaye ibisenge by’inzu zabo, usenya ibikuta byazo unangiza imyaka irimo urutoki, amasaka, ibishyimbo n’umuceri.
Uwitonze Monica, umwe mu bagizweho ingaruka n’ibi biza, avuga ko kugeza ubu atarabasha gusana inzu ye yangiritse kubera ubushobozi bucye.
Ati “Ibiza byansanze nta bushobozi mfite kuburyo nabasha gusanura ibyangiritse ubu rero mbayeho ncumbitse ku bavandimwe.”
Mukandayisenga Mathilde, umubyeyi nawe wagizweho ingaruka n’ibyo biza, avuga ko ubu ubuzima bwe ari bubi kuko nawe abayeho acumbikiwe.
Yagize ati “Byabaye ntahari, nageze mu rugo nsanga ibintu byose byangiritse. Ibyo kurya, imyenda n’ibikoresho byose byo mu nzu. Ubu imibereho ni mibi kubera ko mbayeho kubera umugiraneza wancumbikiye.”
Umukozi ushinzwe imicungire y’ibiza mu Karere ka Gisagara, Hakizimana François, yemeje ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye batangiye gukora igenzura ry’ibyangiritse kugira ngo harebwe uko abagizweho ingaruka n’ibyo biza bafashwa gusubira mu buzima busanzwe.
Yagize ati “Twahise dutangira kubarura ibyangiritse no kurebera hamwe ibikenewe byihutirwa. Raporo irambuye ibigaragaza irateganywa kuboneka kugira ngo dufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye gutanga ubufasha bukenewe ku bagizweho ingaruka.”
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gisagara bwakomeje bukangurira abaturage gukaza ingamba zo kwirinda ibiza zirimo kwirinda kubaka ahatemewe, kuzirika ibisenge, gutunganya imiyoboro y’amazi no gucukura imirwanyasuri mu mirima yabo, mu rwego rwo kugabanya no kwirinda ingaruka z’ibiza bikunze kwibasira ako karere.

Kinyarwanda
English
Swahili








