Nyamagabe: Abarenga ibihumbi 40 bagiye kubona amazi meza binyuze ku muyoboro wa kilometero 95
Bamwe mu baturage batuye mu karere ka Nyamagabe mu Murenge wa Kitabi barishimira umuyoboro wa mazi meza begerejwe umaze kuzura ugiye kubafasha kubona amazi meza yo kunywa no gukoresha mu mirimo ibateza imbere nyuma y’igihe kinini basiragizwa na yo abandi bakagenda ibirometero bajya kuyashaka mu misozi.
Ni umuyoboro mushya ufite uburebure bwa kilometero 95, ukaba wubatse mu Murenge wa Kitabi, ukazenguruka mu wa Tare, Kibirizi na Nkomane ahakiri abaturage benshi badafite amazi meza bityo ukaba ugiye kwifashishwa mu kugeza amazi meza ku baturage barenga ibihumbi 40 batuye muri iyo mirenge.
Umubyeyi Nyirasumba Annonciata umwe mu batuye mu Mudugudu wa Ryarubondo mu Murenge wa Kitabi avuga ko bagorwaga cyane no kubona amazi meza bakoresha ndetse ko hari n’ubwo bavomaga ayo mu bishanga kubera kubura uko bagira akabatera indwara.
Yagize ati “Twakoraga ingendo ndende tujya kuvoma ku masoko kubera ko nta mazi meza yari hafi yacu. Hari n’igihe twavomaga amazi yo mu bishanga ugasanga aduteye indwara zitandukanye. Twishimiye rero kuba tugiye kujya tubona amazi meza buri gihe mu ngo zacu”.
Mugenzi we Jean Baptiste Ndayishimiye avuga ko kuba nk’abaturage batuye muri iyo mirenge bagiye kubona amazi meza bigiye kubafasha kugabanya igihe kinini batakazaga bajya kuvoma mu misozi ya kure, ubu bakaba bagiye gushyira imbere imirimo yabo ibateza imbere.
Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Hildebrand Niyomwungeri, avuga ko uyu mushinga w’amazi ugamije kuzamura imibereho myiza y’abaturage no guteza imbere gahunda y’isuku n’isukura.
Ati “Iyo abaturage bafite amazi meza bibafasha kwirinda indwara ziterwa n’umwanda, bityo na gahunda y’isuku n’isukura ikagerwaho. Ikindi ni uko kubegereza amazi meza bibafasha gukora ibikorwa byabo bibateza imbere birimo ubuhinzi n’ibindi.”
Kuri ubu, Akarere ka Nyamagabe kageze ku kigero cya 74% by’abaturage bafite amazi meza, ibyo ubuyobozi bw’aka karere buvuga ko intego ari uko abaturage bose babona amazi 100%.

Kinyarwanda
English
Swahili








