issa
Huye: Ubusinzi n'amakimbirane bikomeje gusenya ingo z’abashakanye

May 26, 2026 - 11:32
 0

Bamwe mu baturage batuye mu bice bitandukanye by’Akarere ka Huye bavuga ko ibibazo byo mu miryango birimo iby’amakimbirane ashingiye ku mitungo, ubusinzi, gucana inyuma, kutizerana n’ibindi bikomeje gutera abashakanye gatanya dore ko birino kugira ingaruka kuri benshi.

Aba baturage batuye mu mirenge irimo Tumba, Ngoma na Mukura baganiriye na UKWELITIMES bemeza ko ingo z’uyu munsi zikunze gusenyuka bitewe ahanini n’amakimbirane aturuka ku tuntu duto dukura tukavamo urwango rukomeye runatera benshi kunanirwa kwihanganirana bikarangira umuryango utandukanye.

Uwizeye Laissa utuye mu Murenge wa Mukura watandukanye n’umugabo we bafitanye abana batatu yavuze ko mu miryango hari ubwo usanga hari ababa bafite amakimbirane ashingiye ku mitungo aho umwe ashaka kuyigira iye bikaba intandaro ya gatanya.

Yagize ati “Umuryango ushobora gutandukanwa n’amakimbirane aturuka ku tuntu duto cyane nko kutizerana, no kwikubira imitungo y’umuryango, njyewe natandukanye n’umugabo kubera ingeso mbi ze. Mu by’ukuri nabonaga abana bazamfana kubera inzara, twarahingaga twasarura buri kimwe umugabo akakigurisha ayo abigurishije akayamarira mu nzoga n’indaya binanira kumwihanganira turatandukana.”

Mutuyimana Francine utuye mu Murenge wa Tumba yavuze ko we abona gatanya ahanini ziterwa n’ubwumvikane buke mu muryango w’abashakanye.

Ati “Njyewe mbona gatanya ziterwa n’ubwumvikane buke mu miryango. Buriya ntabwo abagore benshi twihanganira ubukene, ntabwo nabona abana barimo kwicwa n’inzara mu maso yawe nk’umugabo ngo ngume aho ngaho, oya rwose nahita nigendera.”

Twagiramungu Emiliane utuye mu Murenge wa Ngoma avuga ko we abona gatanya ahanini ziterwa n’ibiyobyabwenge birimo itabi n’inzoga z’inkorano zikigaragara muri ibi bice.

Yagize ati “Gatanya si ikintu kiba gutyo gusa, ubundi ibiyobyabwenge mbona bifata iya mbere mu mpamvu zituma abashakanye batandukana. Nk’ubu hari abagabo bagenzi banjye bamaze gutandukana n’imiryango yabo kubera kujya mu tubari bakavayo basinze ibiyobyabwenge by’ibikorano bagera mu ngo zabo bagakubita abo bahasanze.”

Impuguke akaba n’umushakashatsi mu mibanire y’abashakanye muri Kaminuza Emmanuel Ntakirutimana aganira na UKWELITIMES yasabye abifuza kubana kubanza kumenyana neza no kwihanganirana igihe cyose bahisemo kubana.

Yagize ati “Abantu bubaka ingo muri ino minsi icya mbere ntabwo babanza gukora inyigo y’uwo mushinga bagiye gukora ngo bibaze bati ese nditeguye? Niteguye kuba nakwagura umuryango nkaba nanakihanganira mugenzi wanjye igihe ankoshereje? Bakanibaza niba biteguye kujya mu muryango bakaba umwe ndetse bakabwizanya ukuri igihe cyose.

Ibyo rero bagomba kubyitaho mbere y’uko bafata umwanzuro wo kubana. Bibaho rero mu gihe habayeho kurambagizanya aho abifuza kubana babanza kumenyana neza bagashimana bakaba aba mbere mu gufata umwanzuro wo kubana cyangwa kubireka. Icyo gihe rero ni ho buri umwe yibaza ati uwo ngomba kubana na we agomba kuba ameze ate?.

Afite iyihe mico? Imyitwarire n’ibindi kugira ngo umwe bemeranyije kubana mu gihe yamushimye ni bagera mu rugo rwabo agahinduka azabashe kumwihanganira bityo bibafashe kwirinda gatanya.”

Raporo iheruka y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare, NISR, yerekanye ko mu mwaka wa 2025, ingo 2,629 zahawe gatanya binyuze mu nkiko. Iyi raporo inagaragaza ko igice kinini cy’abatandukanye bari bataragera ku myaka 10 babana.

Iyo raporo yasohowe ku wa 15 Mata 2026 inagaragaza ko mu 2025, ingo zose zanditswe muri sisiteme ko zatandukanye ari 4,479, mu gihe izahawe gatanya binyuze mu nkiko ari 2,629.

May 26, 2026 - 12:41