Biryogo: Bari gushakisha umujura Camera zafashe yiba ibikoresho mu musigiti (Video)
Abayisilamu batandukanye basengera mu musigiti nari gushakisha umujura wafashwe amashusho na camera ari kwiba mixer mu musigiti wo mu Biryogo mu Murenge wa Nyarugenge, Akarere ka Nyarugenge.
Uyu mujura yafashwe amashusho na Camera zo mu musigiti wo mu Biryogo yiba mixer yari aho abagore basengera ahagana saa mbiri zo ku wa mbere tariki 25 Gicurasi 2026.
Aya mashusho agaragaza uwo mujura yinjara mu musigiti agenda yihishahisha camera gusa nyuma zimugaragaza ari kuyisohokana.
Ushinzwe gutora Azana muri uwo musigiti wo mu Biryogo, yasabye Abayisilamu n'abandi bantu bose bazabona uyu mujura kuzamufata agashyikirizwa inzego z'umutekano kugira ngo agarure iyo mixer yibye.
Umuturage witwa Abdal Bizimungu, we yabwiye UKWELITIMES, ko yabajwe cyane n'uburyo uyu mugabo yinjiye mu musigiti akiba icyo gikoresho
Ati " Birababaje cyane ndetse binateye isoni n'ikimwaro kubona umuntu yinjira mu nzu y'Imana agiye kwiba mu gihe abandi bayijyamo bagiye gusenga."

Kinyarwanda
English
Swahili








