Uko byagenze kugirango SKY2 afungurwe by’agateganyo
Ubushinjacyaha bwafunguye by’agateganyo Hahirwabasenga Timothée uzwi nka SKY2 akaba azajya yitaba rimwe mu cyumweru.
SKY2 yafunguwe mu ijoro ryo ku wa 25 Gicurasi 2026 asubira mu rugo. Umugore we yatanze imbabazi ku byaha byose yakorewe.
Byabanje kuyoberana uburyo atanywa urumogi biba ngombwa ko hiyambazwa ibizamini bya gihanga byifashifwa mu Butabera. Ibizamini byarabonetse byemeza ko SKY2 atanywa ikiyobyabwenge cyo mu bwoko bw’urumogi. Yahise ategekwa kujya yitaba rimwe mu cyumweru.
SKY2 yafunzwe ku itariki 11 Gicurasi 2026 afungirwa kuri sitasiyo ya RIB ya Nduba. Mu byaha azakomeza gukurikiranwaho kugeza dosiye ishyinguwe harimo gukubita cyangwa se gukomeretsa ku bushake,n’icyaha cyo guhoza ku nkeke uwo bashakanye.
Ibihano ku cyaha cyo gukubita no gukomeretsa ni icyaha giteganwa n’ingingo ya 11 y’itegeko Nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura itegeko Nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Umugore wa SKY yatanze imbabazi
Uhamijwe n’Urukiko icyo cyaha ahabwa igifungo kuva ku mezi 6 ariko kitarenze umwaka 1 n’ihazabu itari munsi ya 100,000 frw ariko itarenze 300,000 Frw. Icyaha cya kabiri ni uguhoza ku nkeke uwo mwashyingiranywe.
Gihanwa n’ingingo ya 147 y’itegeko N068/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Kinyarwanda
English
Swahili








