Umuhanzi 50 Cent ntiyishimira kuvugwa mu rubanza rwa P Diddy
Umuraperi w’Umunyamerika wamamaye, 50 Cent, yagaragaje uko yakiriye inkuru imuvugaho nyuma y’uko izina rye ryavuzwe mu rubanza rukomeye ruregwamo mugenzi we Sean Combs, uzwi cyane nka P. Diddy, rurebana no gucuruza abantu mu buryo bw’imibonano mpuzabitsina.
Uyu umuririmbyi Diddy, wafashwe muri 2024, ari kuburana mu nkiko zo muri New York aregwa ibyaha birimo ubujura buteguwe (racketeering) no gucuruza abantu ku gahato (sex trafficking).
Mu buhamya butandukanye buri gutangwa muri uru rubanza, amazina y’ibyamamare byinshi byo muri Amerika yakomeje kuvugwa, bamwe bavugwa nk’abagizweho ingaruka cyangwa abari bazi ibikorwa bye.
Uru rubanza rugeze mu cyumweru cya gatatu, aho Cassie Ventura, wahoze ari umukunzi wa Diddy, yatanze ubuhamya burambuye bugaragaza uburyo yamaze imyaka 11 (2007–2018) afatwa nabi haba ku mubiri no mu mitekerereze ye.
Capricorn Clark, wahoze ari umufasha wa Diddy, na we yatangaje urutonde rw’abantu Diddy yabonaga nk’abanzi be mu ruganda rw’imyidagaduro, ndetse izina rya 50 Cent rikaba ryaragarutse mu buhamya bwe.
Clark yabwiye urukiko ku wa Kabiri, tariki ya 27 Gicurasi, ko yigeze kumva Diddy avuga ku bijyanye n’intwaro ubwo yavugaga kuri 50 Cent, umwanzi we w’igihe kirekire.
Yagize ati: “Numvise avuga izina rya 50 Cent aganira n’umuyobozi umwe, aramubwira ngo ‘Ntabwo nkunda ibyo gusubizanya amagambo, ibyo sinabikunda. Jye nkunda imbunda.’”
Nyuma y’ubu buhamya bwavugaga ko Diddy ashobora kuba yarigeze gutekereza kumugirira nabi, 50 Cent yagiye kuri Instagram ye agira icyo abitangazaho mu buryo bwo kumuseka.
Ibi bibaye kandi nyuma y’uko Diddy akomeje guhakana ko yaba afitanye ikibazo cyangwa umwuka mubi na 50 Cent, nubwo ibimenyetso biri gutangwa bikomeza kubigaragaza ukundi.


Kinyarwanda
English
Swahili









