Igitaramo cya King Saha cyari cyahagaritswe cyakomorewe na Polisi

Jan 24, 2025 - 23:29
 0

Umuhanzi Ssemanda Manisul uzwi nka King Saha wo muri Uganda, igitaramo cye giteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Mutarama 2025, cyakomorewe na Polisi ya Uganda nyuma y’uko yari yatangaje ko cyahagaritswe. King Saha yamamaye mu ndirimbo nka “Biri Biri”, “Zakayo” na “Mpa Love” yakoranye na Weasel Manizo.

Iki gitaramo, cyari cyahagaritswe ku wa kane tariki ya 23 Mutarama kubera impungenge z’umutekano, cyongeye kwemererwa kuba nyuma y’ibiganiro byahuje Polisi n’abagiteguye bakanzura ko kigomba kuba.

Nk’uko byatangajwe na Polisi ya Uganda, ibi biganiro byitabiriwe n’ikipe y’umutekano, abateguye igitaramo, ndetse n’abashinzwe ubuyobozi bw’aho igitaramo kizabera, Lugogo Cricket Oval.

Ibi biganiro byibanze ku ngamba zigamije gutuma igitaramo kigenda neza mu mutekano usesuye.

Kimwe mu by’ingenzi byahinduwe ni igice gisanzwe gikoreshwa n’abareba imikino ya cricket kuri Lugogo kizwi nka ‘pavilion’ kitari bukoreshwe kuko umutekano wacyo utizewe gishobora gushyira ubuzima bw’abitabiriye mu kaga.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.