
Bruce Melodie yasabye abanyarwanda kumva indirimbo ku mbuga ziyicuruza
Umuhanzi Itahiwacu Bruce amazina nyakuri ya Bruce Melodie, yatangaje ko umuziki Nyarwanda ubura abantu bawumva ku zindi mbuga zicururizwaho umuziki. Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro Versus kuri Televiziyo Rwanda, aho yari yagiye kwamamaza album ye Colorful Generation.
Ni album yagiye hanze ku wa 17 Mutarama 2025 aho iriho indirimbo 17 n’izindi 3 z’inyongera.
Ubwo yabazwaga uko album iri kwakirwa ku mbuga zicururizwaho umuziki, yavuze ko byose bimeze neza, gusa ko Abanyarwanda batumva umuziki ku mbuga ziwucuruza.
Yavuze ko abantu bakwiriye kujya bumva umuziki Nyarwanda ku zindi mbuga nka Spotify, cyane ko ari nazo zihemba neza .
Ati “Turashaka gusaba abafana b’umuziki Nyarwanda cyane cyane ab’i Kigali bo ni abasirimu, twige kumva umuziki ku zindi mbuga. Muzaba mushyigikiye umuziki Nyarwanda.
Bruce Melodie abona Abanyarwanda batumva umuziki ku mbuga nka Spotify