issa
Biravugwa ko Juliana Kanyomozi yaba yitegura kwibaruka umwana we wa Gatatu

May 30, 2025 - 14:15
 0

Amakuru atangazwa n'ibitangazamakuru bimwe muri Uganda, aravuga ko umuhanzikazi w'umunyabigwi mu muziki w'iki gihugu ndetse no mu Karere muri rusange, Juliana Kanyomozi yaba akuriwe ndetse yitegura kwibaruka umwana we wa Gatatu (ubuheture).

Ibi bigaturuka ku mashusho yasakajwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Juliana Kanyomozi asa nk’utwite ubwo yari mu gitaramo cyo kumva alubumu nshya ya Bebe Cool yise 'Break The Chains', cyabaye mu ijoro ryakeye.

Abanyamakuru bamwe bitabiriye iki gitaramo cyari cyitabiriwe n’ibyamamare byinshi, bavuga ko babonye uyu muhanzikazi w’icyamamare, inda ye isa n'igaragaza ko atwite ndetse ara nkuru. Juliana Kanyomozi w'imyaka 44 ubusanzwe afite umwana umwe w'umuhungu yabyaye mu 2020, ndetse mu 2014, uyu muhanzikazi yapfushije imfura ye y'umuhungu yitwaga Keron Kabugo.

Juliana Kanyomozi ubwo yapfushaga umwana we w'imfura yigeze kumara igihe kinini yarahagaritse umuziki 

Uyu muhanzikazi ukunze kugira ibanga cyane ku buzima bwe bwite, ntarigera agira icyo avuga ku bijyanye no kuba yaba yitegura kwibaruka umwana we wa Gatatu. Ibanga ku buzima bwe bwerekeranye n'umuryango kandi si bishya kuri Kanyomozi, kuko kuva yanibaruka umwana we wa kabiri ntarigera amugaragaza mu ruhame.

Nubwo nta makuru yemejwe na Juliana cyangwa abamuhagarariye, amashusho yafatiwe muri iki gitaramo yatumye abakunzi be n’abamukurikira benshi bakeka ko ashobora kuba yitegura kongera kwibaruka.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com