Yo Maps na Boomplay baritana ba mwana

Yo Maps na Boomplay baritana ba mwana

Mar 25, 2025 - 17:44
 0

Umuhanzi Yo Maps wo muri Zambia ari mu gihirahiro nyuma yo gutakaza abagera kuri miliyoni 81 bumvise album ye kuri Boomplay.


Yo Maps ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Zambia, akaba akunzwe mu ndirimbo nka 'So Mone' yakoranye na Tay Grin, 'Try Again' yakoranye na Abel Chungu, n'izindi.

Kuri ubu uyu muhanzi ari mu gihirahiro nyuma y'uko album ye 'Try Again' yashyize hanze mu 2023, itakaje miliyoni 81 z'abayumvise kuri Boomplay igasigarana ababarirwa mu bihumbi 200.

Icyateye ibura ry'iyi mibare ku rugero rungana gutya, ntikiramenyekana kuko haba ku ruhande rw'umuhanzi Yo Maps ndetse n'urubuga rwa Boomplay ntacyo barabivugaho.

Bimwe mu bishobora gutera ibibazo nk'ibi, ni ukuba umuhanzi yarahimbye imibare itari yo k'ubumvise ibihangano bye cyangwa se hakaba harabayeho uburangare mu bagenzura ibihangano by'umuhanzi kuri Boomplay.

Yo Maps ntagaragaraza icyateye kubura kw'imibare ye ndetse na Boomplay ntacyo ibivugaho 

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: [email protected]

Yo Maps na Boomplay baritana ba mwana

Mar 25, 2025 - 17:44
Mar 25, 2025 - 17:48
 0
Yo Maps na Boomplay baritana ba mwana

Umuhanzi Yo Maps wo muri Zambia ari mu gihirahiro nyuma yo gutakaza abagera kuri miliyoni 81 bumvise album ye kuri Boomplay.


Yo Maps ni umwe mu bahanzi bakomeye muri Zambia, akaba akunzwe mu ndirimbo nka 'So Mone' yakoranye na Tay Grin, 'Try Again' yakoranye na Abel Chungu, n'izindi.

Kuri ubu uyu muhanzi ari mu gihirahiro nyuma y'uko album ye 'Try Again' yashyize hanze mu 2023, itakaje miliyoni 81 z'abayumvise kuri Boomplay igasigarana ababarirwa mu bihumbi 200.

Icyateye ibura ry'iyi mibare ku rugero rungana gutya, ntikiramenyekana kuko haba ku ruhande rw'umuhanzi Yo Maps ndetse n'urubuga rwa Boomplay ntacyo barabivugaho.

Bimwe mu bishobora gutera ibibazo nk'ibi, ni ukuba umuhanzi yarahimbye imibare itari yo k'ubumvise ibihangano bye cyangwa se hakaba harabayeho uburangare mu bagenzura ibihangano by'umuhanzi kuri Boomplay.

Yo Maps ntagaragaraza icyateye kubura kw'imibare ye ndetse na Boomplay ntacyo ibivugaho 

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.