Louise Mushikiwabo mu biganiro n’u Bubiligi mbere y’amatora ya OIF
Louise Mushikiwabo mu biganiro n’u Bubiligi mbere y’amatora ya OIF
Mu butumwa yanyujije ku rubuga X, Prévot yavuze ko ibiganiro byabo byabaye ku wa 11 Kamena 2026 byagarutse ku mwanya wa OIF mu gushimangira ubufatanye mpuzamahanga, guteza imbere ikoreshwa ry’indimi nyinshi n’Igifaransa mu nzego mpuzamahanga, ndetse n’ingaruka AI ishobora kugira ku kubungabunga indimi n’umuco mu isi y’ikoranabuhanga.
Yagize ati “Twaganiriye ku mwanya wa OIF muri gahunda yo kongera imbaraga mu bufatanye mpuzamahanga, guteza imbere indimi nyinshi n’Igifaransa mu bigo mpuzamahanga, ndetse no ku ngaruka AI ishobora kugira ku butandukane bw’indimi n’umuco mu buryo bw’ikoranabuhanga.”
Prévot yavuze kandi ko mu rwego rwo kwitegura Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize OIF izabera i Phnom Penh muri Ugushyingo 2026, baganiriye kuri kandidatire ya Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru wa OIF.
Yatangaje ko azahura n’abandi bakandida batatu bahatanira uwo mwanya mbere y’iyo nama kugira ngo yumve icyerekezo bafite ku hazaza h’uyu muryango, yavuze ko ufite agaciro gakomeye ku Bubiligi.
Mushikiwabo amaze imyaka umunani ayobora OIF, aho yatowe bwa mbere mu 2018 mbere yo kongera kugirirwa icyizere muri manda yakurikiyeho.

Kinyarwanda
English
Swahili








