Kinshasa niyo yafunze amabanki, Tshisekedi  arimo guhana abaturage - Gen Makenga

Mar 14, 2025 - 17:20
 0

Umugaba mukuru w’abarwanyi ba M23, avuga ko kuba amabanki afunzwe mu mujyi wa Goma atari ikibazo cyabo ahubwo ari ubushake bwa Kinshasa.

Mu kiganiro  kidasanzwe  Gen Makenga yagiranye na Alain Destexhe, wabaye Senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF), yavuze ko kuba banki zigifunze bituruka kuri Tshisekedi urimo guhana abaturage.

Yagarutse kuri iyi ngingo ubwo Alain Destexhe yamubazaga ikibazo kigira kiti” Muri Goma, ubuzima busa nk’ubwasubiye kuba ubusanzwe, ariko amabanki arafunze. Kubera iki?”

Mu gusubiza, Gen Makenga yagize ati” Kinshasa ni yo yafunze amabanki. Amafaranga abikijwe muri banki ntabwo ari aya Tshisekedi, ahubwo ni ayabakiriya! Arimo guhana abaturage no gukomeza kubasahurira kure.

Makenga kandi yavuze ko nka M23 bazakomeza gukora ibishoboka byose abaturage bakagenda barushaho kunogerezwa serivisi kuko ngo icyo baharanira kirahari.bashaka kubaho.

 Ati:  Turarwanira kubaho. Turi abashaka Congo yunze ubumwe, yegerejwe abaturage, ikemura byihutirwa ibibazo by’iterambere n’imiyoborere. Wabonye uburyo Abanye-Congo babayeho ku bwa Tshisekedi? Ni iki yabakoreye?”

 Avuze ibi mu gihe Angola iherutse gutangaza ko Perezida Tshisekedi yemeye ibiganiro ariko abasesenguzi bakavuga ko yaba ari undi muvuno yaba ashaka guca.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.