
Kinshasa niyo yafunze amabanki, Tshisekedi arimo guhana abaturage - Gen Makenga
Umugaba mukuru w’abarwanyi ba M23, avuga ko kuba amabanki afunzwe mu mujyi wa Goma atari ikibazo cyabo ahubwo ari ubushake bwa Kinshasa.
Mu kiganiro kidasanzwe Gen Makenga yagiranye na Alain Destexhe, wabaye Senateri mu Bubiligi akaba n’Umunyamabanga Mukuru w’Abaganga Batagira Umupaka (MSF), yavuze ko kuba banki zigifunze bituruka kuri Tshisekedi urimo guhana abaturage.
Yagarutse kuri iyi ngingo ubwo Alain Destexhe yamubazaga ikibazo kigira kiti” Muri Goma, ubuzima busa nk’ubwasubiye kuba ubusanzwe, ariko amabanki arafunze. Kubera iki?”
Mu gusubiza, Gen Makenga yagize ati” Kinshasa ni yo yafunze amabanki. Amafaranga abikijwe muri banki ntabwo ari aya Tshisekedi, ahubwo ni ayabakiriya! Arimo guhana abaturage no gukomeza kubasahurira kure.
Makenga kandi yavuze ko nka M23 bazakomeza gukora ibishoboka byose abaturage bakagenda barushaho kunogerezwa serivisi kuko ngo icyo baharanira kirahari.bashaka kubaho.