issa
Burera: Toni zisaga 245 z'ibitunguru zabuze abaguzi

Mar 14, 2025 - 19:20
 0

Bamwe mu baturage bo mu Mirenge ya Cyanika, Rugarama na Gahunga,mu Karere ka Burera, bararira ayo kwarika nyuma y’uko bahinze ibitunguru umusaruro ukaba mwinshi, ariko kugeza ubu bakaba babitse amatoni yabuze abaguzi.

Umusaruro ungana na Toni 245 uri mu buhunikiro wabuze abaguzi nyuma y'uko  mu gihe babihingaga igiciro cyabyo cyari kihagazeho  ari imari ishyushye ariko ubu kikaba kigeze kuri 150 Frw ku kilo.

Abahinzi bifuza gufashwa n'inzego kubabonera isoko ry'uwo musaruro. kuko ngo hakiri n'imirima ikirimo ibitunguru bigitegereje gusarurwa.

Abashinzwe ubuhinzi muri iyo mirenge yavuzwe  haruguru, bavuga ko abahinzi b’ibitunguru babaye benshi bikaba intandaro y’umusaruro w’umurengera. Bavuga ko mu gihembwe cy’ihinga gishize abahinzi babihinze ku buso burenze ubwari buteganyijwe, buva kuri hegitari 600 bugera ku zisaga ibihumbi 6.  

Umuyobozi w'Akarere ka Burera, Mukamana Solina avuga ko iki kibazo bagiye kugikurikirana aba bahinzi bagafashwa kugeza umusaruro wabo ku isoko.

Inama aba bahinzi bahabwa, ni uko bajya bahinga ibitunguru mu bihembwe bitandukanye aho kubihingira icyarimwe. Ikindi kandi ngo ni uko bajya babanza kubyumisha kugirango bitangirika bikaba byabashyira mu gihombo.