RDB yafunze by’agateganyo aho yakoreraga
Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) rwatangaje ko guhera ku wa 5 Gicurasi 2026, inyubako yarwo iherereye ku Gishushu izafungwa by’agateganyo kubera imirimo yateganyijwe yo kuyivugurura.
Ibi uru rwego rwabinyujije mu itangazo rwashyize hanze kuri uyu wa Mbere tariki ya 04 Mata 2026.
Muri iryo tangazo RDB ivuga ko ibigo byakoreraga muri iyi nyubako, bigiye kwimurirwa mu bindi biro ku buryo bw’agateganyo.
Iti “Mu gihe ibyo biro bishya bitaratangira gukorerwamo, serivisi zikomatanyije za One Stop Centre ziratangirwa mu igorofa yo hasi y’inyubako ya Minisiteri y’lbikorwaremezo (MININFRA), iherereye ku Kimihurura, ku muhanda KG 1, mu Mujyi wa Kigali. Izindi serivisi zizakomeza gutangwa hifashishijwe imbuga koranabuhanga za RDB zisanzwe zikoreshwa.”
Mu bigo byabarizwaga muri iyo nyubako harimo RDB, RCB, RMB na RHA.
Iyi nyubako iherereye ku Gishushu, aho ifite imiturirwa 12 n’amagorofa ane yo munsi ashobora kwifashishwa mu bikorwa bitandukanye birimo parikingi cyangwa se aho gukorera imyitozo ngororamubiri. Ifite metero kare ibihumbi 42.
Isesengura riherutse gukorwa n'Ikigo cy'u Rwanda Gishinzwe guteza imbere Imiturire(RHA) ngo cyasanze ifite ibibazo, hafatwa ingamba zo gukosora amakosa yari mu myubakire yayo, arimo ayaturutse ku buryo yari yarashushanyijwe n’andi yo mu myubakire.
Bivugwa ko uko iminsi yagiye ishira, ibibazo byayo byakomeje kugaragara ku buryo byageze aho isaduka.
Uko imyaka yagiye ikurikirana, bivugwa ko ayo makosa yakomeje kugaragara ari nayo mpamvu hafashwe umwanzuro w’uko ku mutekano w’abayikoreramo, baba bimuwe, ikabanza gutunganywa.
RDB ifunze iyi nyubako, mu gihe hari hashize iminsi mike, abakozi bayikoreramo bamenyeshejwe ko bagomba kwitegura kwimuka.

Kinyarwanda
English
Swahili








