issa
Diaspora ya RDC irasaba isubirwamo ry’ibihano byafatiwe Joseph Kabila

May 3, 2026 - 10:38
 0

Abagize diaspora ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) bakomeje kugaragaza impungenge ku bihano byafatiwe uwahoze ari Perezida w’icyo gihugu, Joseph Kabila Kabange, basaba ko byasubirwamo mu buryo buboneye kandi bugaragara.

Ibi bikubiye mu nyandiko ifunguye yatanzwe n’umuryango COMEX – International Think Tank, wayigejeje ku bayobozi mpuzamahanga barimo Donald Trump, Marco Rubio, ndetse n’imiryango nka United Nations (ONU), African Union (UA) na European Union (UE).

Muri iyo nyandiko, diaspora ivuga ko ibihano byafatiwe Joseph Kabila bidashingiye ku bimenyetso byigenga, ivuga ko bishobora kuba bifite ishingiro rya politiki aho kuba ubutabera. Ivuga ko umuntu wagize uruhare mu kongera guhuza igihugu no gushyiraho ihererekanyabubasha mu mahoro ku nshuro ya mbere mu mateka ya RDC akwiriye kubahwa.

Abashyize umukono kuri iyi nyandiko basabye ibintu bitatu by’ingenzi: gusubiramo ibyo bihano mu buryo bwigenga kandi buboneye, kubahiriza Itegeko Nshinga rya RDC, ndetse no gutangiza ibiganiro bya politiki byitabirwa n’impande zose.

Iyi ntambwe ije mu gihe impaka zikomeje kwiyongera ku ruhare rwa Joseph Kabila mu bibazo by’umutekano muke mu burasirazuba bwa RDC, aho bamwe mu bafatanyabikorwa mpuzamahanga bamushinja kugira aho ahuriye n’imitwe yitwaje intwaro, ibintu we n’abamushyigikiye bakomeje guhakana.

Abasesenguzi bavuga ko gusaba isubirwamo ry’ibihano bishobora kongera igitutu ku miryango mpuzamahanga kugira ngo harebwe niba ibyemezo byafashwe na Leta zunze ubumwe za Amerika byo gufatira Ibihano Joseph Kabira byubahirije amahame y’ubutabera n’uburinganire.