issa
Asake agiye gushyira hanze album

Asake agiye gushyira hanze album

Apr 29, 2026 - 12:23
 0

Asake wazanye impinduka mu muziki w'Afrobeats ku bakunda kumva umuziki mwiza, yateguje ko agiye gushyira hanze album ya kane.

Umuhanzi wo muri Nigeria, Asake yashyize hanze itariki 1 Gicurasi 2026 nibwo azaha abafana be umuzingo mushya. Album ya Asake yitwa ‘M$NEY’, izaba indirimbo 13 ariko eshatu muri zo zagiye hanze. Ni umuzingo wa kane kuva yatangira umuziki mu 2022. Iyo album iriho indirimbo yakoranye na Tiakola, umuhanzi w’icyamamare mu Bufaransa.

Undi yiyambaje kuri iyo album ni DJ Snake, uzwi cyane I Burayi. Asake muri uyu mwaka wa 2026 yashyize hanze EP yakoranye na Wizkid ikaba iriho ndirimbo enye. Izaba ari album ya kane nyuma ya Lungu Boy ariko ukaba umushinga wa gatanu mu myaka itanu ishize.

Asake aherutse kuba umuhanzi wumviswe cyane mu mateka ya Spotify kuva yatangira gukorera muri Nigeria. Album ya gatatu yayishyizeho Wizkid,Travis Scott, Ludmila wo muri Brazil, Stormzy wo mu Bwongereza na Central Cee wo mu Bwongereza. Ni album yamuharuriye inzira mu isi y’umuziki aho yisanze mu bitaramo binini muri Amerika.

Ni album izaba iriho indirimbo zo mu njyana ya Three-step Afro-House, yo muri Afurika y’Epfo ikaba iri gusunikana n’Amapiano. Producer Magicsticks uri gukundisha abantu iyo njyana niwe wakoranye na Asake ku ndirimbo ziri kuri iyo album. Indirimbo eshatu zirimo;Badman Gangsta,Worship,na Why Love.