Alien Skin yasabwe gusaba imbabazi abakirisitu

Feb 27, 2025 - 17:14
 0

Umuhanzi wo mu gihugu cya Uganda Alien Skin yasabwe gusaba imbabazi Abakirisitu nyuma yo kujya ku rubyiniro afite umusaraba munini wabambweho Yezu Kristu ariko ari kunywa urumogi.

Uretse kunywera urumogi iruhande rw'umusaba wa Kristu, yagaragaye yambaye igishura nk’icya kristu ndetse yambaye n’ikamba ry’amashwa nk’uko Yezu yari ameze abambwa.

Alien Skin ibi yabikoze mu gitaramo yakoreye kuri Lugogo Cricket Oval ku wa 21 Gashyantare 2025 mu gitaramo kititabiriwe.

Iki ni igitaramo yakoze ari mu bihano yahawe byo kudakora ibitaramo nyuma yo gushyamirana na Pallaso, ariko akabirengaho akagikora.

Pasiteri Martin Ssempa ari mu bagize iki kibazo icye, asaba uyu muhanzi gusaba imbabazi abakiristu  bitarenze iminsi irindwi, kuko yemeza ko ibyo yakoze bidakwiye.

Ati "Ibyo Alien Skin yakoreye i Logogo ntabwo ari byo. Kuza ku rubyiniro n'umusara arimo no kunywa urumogi yambaye n'ikamba agaragara nk'aho ari kristu, ntabwo ari byo. Abayobozi b'amadini n'abemera byaratubabaje."

Alien Skin yasabwe gusaba imbabazi abakiristu

Alien Skin yagiye ku rubyiniro n'umusaraba wa kiristu

Alein Skin yagiye ku rubyiniro ameze nka Kristu umunsi abambwa

Feb 27, 2025 - 17:17

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.