Bruce Melodie yahawe microphone yakoreshejwe ku ruganda

Mar 4, 2025 - 20:06
 0

Umuhanzi Bruce Melodie yahawe impano ya microphone ikoreshwa mu gitaramo ifite agaciro k'arenga miliyoni 10 z'amanyarwanda.

Iyi ni impano yahawe na manager we Mike Habinshuti aho izi microphone ari komande yatanzwe ku ruganda rwitwa 'Shure' rwo muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Mu mashusho Bruce Melodie yashyize ku mbuga nkoranyambaga ze, yerekanye mikoro gusa, ariko yazanye n'ibindi bikoresho bigendana nayo bigera kuri 14.

Iyi mikoro ikoreshwa mu gihe cy'igitaramo ikaba ifite n'ikoranabuhanga ry'ubwenge buhimbano (Artificial Intelligence).

Iri koranabuhanga rya AI rifite ubushobozi bwo gutunganya ijwi ry'umuhanzi hakumvikana irye bwite mu gihe cy'igitaramo.

Ibi bikoresho ni komande yatanzwe mu Ukwakira 2024, aho byageze i Kigali bitwaye 7200$  aya akaba arenga miliyoni 10Rwf.

Mar 4, 2025 - 21:17

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.