issa
Niyo Bosco yasezeranye na Mukamisha Irene

Dec 10, 2025 - 15:32
 0

Umuhanzi Niyo Bosco yasezeranye na Mukamisha Irene batangira urugendo rushywa rwo kubana nk'umugore n'umugabo byemewe n'amategeko. 

Ku wa 10 Ukuboza 2025 umuhango wo gusezerana wabereye mu murenge wa Kinyinya mu karere ka Gasabo. Basezeranye ivangamutungo rusange. 

Ni umuhango witabiriwe n'abo mu gisata cy'imyidagaduro, inshuti n'umuryango ba Niyo Bosco. Uwahoze ari umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Urubyiruko Bamporiki Edouard yahageze mbere y'abari bagiye gusezerana mu rwego rwo gushyigikira Niyo Bosco.

Ku wa 17 Nzeri 2025 Niyo Bosco yambitse impeta Mukamisha Irene amusaba ko yamubera umugore undi amwemerera atazuyaje.

Niyo Bosco kandi ku wa 9 Nzeri 2025 ubwo Mukamisha Irene yizihizaga isabukuru y'amavuko, amarangamutima yaganje Niyo Bosco amutera imitoma, kuva ubwo abantu bamenya ko Niyo Bosco yihebeye uwo mukobwa.

Icyo itegeko riteganya ku ishyingirwa

Itegekonshinga rya repubulika y'u Rwanda ryo mu 2003 nkuko ryavuguruwe kugeza ubu, mu ngingo ya 7 iteganya ko ishyingirwa ryemewe ni iry'umugabo umwe n'umugore umwe bikorewe mu butegetsi bwa Leta.

Abashyingiranwa babikora ku bushake bwabo. Umuhango wo gushyingira ubera mu ruhame, hari abatumiwe n'abatatumiwe kugirango bazabe abahamya. 

Ishyingirwa ribera imbere y'umwanditsi w'irangamimere. Abashyingiranwa baba bagiye gushinga umuryango ari wo shingiro ry''igihugu' La famille chest la base naturelle'.

Itegeko rigenga umuryango mu ngingo ya 167 riteganya imyaka y'ishyingirwa 21. Ariko hari impamvu zidasanzwe umuntu ufite imyaka 18 hari impamvu zidasanzwe yandikira umuyobozi w'akarere akabyemera cyangwa akabihakana.

Abafitanye isano itaziguye ntabwo bemerewe gushyingirwa (musaza na mushiki). Nibura itegeko rigeza ku bafitanye isano y'ubuvandimwe kugeza ku gisantera cya karindwi (7th Generation).

Gusezerana mu mategeko bibanzirizwa no gufata irembo. Ikindi kandi nta muntu wemerewe gushyingirwa asanzwe afite irindi sezerano. Gushyingiranwa na nyirabukwe cyangwa se sebukwe. Umubyeyi umwe yaremeye kukubera umubyeyi mu mategeko nabyo ni umuziro.

Abasezeranye bibikijwe ko umwana yandikwa mu gitabo cy'irangamimerere akivuka. Uwagize uburangare ntagomba kurenza iminsi 30 avutse atarandikwa.

Niyo Bosco na Mukamisha Irene bazakora ku wa 16 Mutarama 2026.

Dec 10, 2025 - 15:39