Itike zingingiwe abantu bariyangira: Ibya Doja Cat I Kigali
Kudakorana n'itangazamakuru ry'imyidagaduro, kurenza ingohe ikitwa kwamamaza no kudategura neza abafana ngo bamenye Doja Cat uwo ari we, bimwe mu biri bukome mu nkokora imigendekere myiza y'igitaramo kiza kubera muri Bk Arena.
Umuraperi uri mu bakunzwe muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika Doja Cat aratamira muri Bk Arena mu ijoro ryo ku wa 17 Werurwe 2026 muri Bk Arena. Inyubako agiye gutaramiramo ijyamo abantu barenga 10,000 bicaye neza rimwe na rimwe hakaba n'abahagarara imbere y'urubyiniro.
Kuri Doja Cat kuza gutaramira abantu bingingiwe itike, abaza guturuka mu tugari kugirango isura ya Kigali idaseba ku ruhando mpuzamahanga nabyo ntitwabura kubikomozaho.
Mu ijoro ryo ku itariki 16 Werurwe 2026 muri group za WhatsApp z'urubyiruko rw'abakorerabushake haciyemo amatangangazo agira ati"Ntimucikwe. Abakunzi b'ibitaramo, ibirori byagarutse ni ejo ku itariki 17/03/2026 abifuza kuzajya muri icyo gitaramo muvugishe aba 'coordinators' b'utugari mutuyemo. Ntimuzabure".
Mu butumwa Ukwelitimes.com yabonye bwari buvanze Ikinyarwanda, Igifaransa n'Icyongereza byasabye ko hari ibyahinduwemo.
Ibi bije nyuma y'uko urubyiruko ruhawe amatike y'ubuntu ariko bareba bagasanga no kubona uburyo bwo kugera kuri Bk Arena ntibushoboka kuri bamwe bagorwa n'imibereho ya buri munsi.
Bamwe muri bo bigiriye inama yo kuyagurisha ariko batunguwe no gusanga atari kugurwa. Uwaganiriye na Ukwelitimes.com yagize ati"Byihorere sha, banze kugura amatike".
Uburangare n'igihombo ku bateguye
Doja Cat afite izina ku ruhando mpuzamahanga ku buryo kwamamaza igitaramo cye byari gukorwa neza noneho abiyita abasirimu bakitabira.
Kuri ubu araza gutaramira abatamuzi kubera ko bahatiwe kujyayo mu gushaka isura nziza ariko we aragirango ntakunzwe I Kigali.
Uyu muraperi aratamira mu nyubako iherukamo abahanzi Bruce Melodie na The Ben bayujuje bitabasabye gusarara.
Nyamara nta nkunga ya Leta y'u Rwanda bigeze bahabwa, bakubise inzu ibipfunsi babona abafatanyabikorwa.
Iyo baza gushorwamo nk'uko bikorerwa abanyamahanga byari kuba indi nkuru na nubu tuba twicara tukibukiranya.
Doja Cat afite Grammy Award
Ariko kandi ku wa 21 Gashyantare 2025 yataramiyemo John Legend wari ufite abafana 8124 baturutse mu bihugu 41.
Birasigira isomo abafite kwamamaza ubukerarugendo bw'u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga ku buryo amahirwe nk'aya aba agomba kunyunyuzwa ntihagire akanya ko gupfusha ubusa kabaho.


Kinyarwanda
English
Swahili









