issa
Spice Diana yavuze ku banenga ikibuno cye

Aug 20, 2025 - 12:22
 0

Umuhanzikazi Namukwaya Hajara Diana uzwi nka Spice Diana wo muri Uganda yavuze ku bijyanye n'abamwibasira bagendeye ku miterere ndetse n’imyumvire ye ku bijyanye no guhindura umubiri, agaragaza ko yishimira uko ateye kandi nta gahunda afite yo kwibagisha kugira ngo ahindure uko ateye.

Uyu muhanzikazi wamamaye cyane mu ndirimbo nka 'Siri Regular', yemeye ko akunze kunengwa n’abantu ku bijyanye n’imiterere ye, benshi bavuga ko afite amatako mato ndetse n'ikibuno gito, gusa we akavuga ko yishimira uko ari.

Yagize ati "Abantu bajya bahindura imibiri yabo rimwe na rimwe baba barigeze no gutekereza ko batazabikora. Ni amahitamo. Njyewe nigeze gusebywa kenshi, abantu bavuga ngo mfite ikibuno gito." 

Spice Diana yanagaragaje ko imwe mu mpamvu nyamukuru ituma atazigera akora ibijyanye no kubagisha ari uko yanga ububabare.

Ati "Ku mubiri wanjye wose mfite agashushanyo gato kamwe (Tattoo) ku kuboko, kuko nkunda kwirinda ikintu cyose cyambabaza cyangwa cyanteza ububabare. Ni yo mpamvu ntashobora kwibagisha." 

Ariko kandi, Spice Diana yanagaragaje ko yubaha abantu bahisemo guhindura imibiri yabo, avuga ko ari icyemezo cy'umuntu ku giti cye ntawukwiye gucibwaho urubanza.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com

Spice Diana yavuze ku banenga ikibuno cye

Aug 20, 2025 - 12:22
Aug 20, 2025 - 12:40