issa
Inkuru mpamo! Umunsi Mr Kagame arokoka gereza

Sep 27, 2025 - 15:02
 0

Ku wa 23 Nyakanga 2022 Mr Kagame ari kumwe na Theo Bosebabireba bashyize hanze indirimbo yitwa Mukunzi ifite 3:28". Mu gitero cya kabiri Mr Kagame abara inkuru itarahawe amatwi ngo abantu bayisesengure neza. 

Aririmba ko mu 2020 habayeho isanganya abantu bakamuhamagarira polisi ikaza kumuta muri yombi. Icyo gihe hari uwamubeshyeraga ko yafashe umwangavu ku ngufu ku buryo byasabye ko mu bo bari kumwe habonetse umutangabuhamya akavuga ko bitabayeho. Nubwo yarokotse gereza ariko yafungiwe kuri sitasiyo ya RIB ya Kimironko kugeza abonye ubutabera. 

Mr Kagame yabwiye Ukwelitimes ko byanabaye ngombwa ko hajya gufatwa ibizami bya gihanga basanga ararengana ataha uko. Muri iyo ndirimbo ashima Imana akayita ishumi kuko yaciye inzira.

Icyaha cyo gusambanya umwana

Gukorana imibonano mpuzabitsina n’ibifitanye isano na yo n’umuntu utarageza ku myaka 18 byitwa gusambanya umwana. Byitwa gufata ku ngufu iyo ibi byaha bikorewe umuntu ufite imyaka cumi n’umunani kuzamura cyangwa se bishobora no kwitwa gusambanya ku gahato bitewe n’uburyo icyo cyaha cyakozwemo.

Impamvu ni uko ku muntu mukuru bishobora gukorwa yabyemeye cyangwa yabyanze. Iyo yabyanze byitwa gufata ku ngufu ariko ku mwana nta na kimwe kuko nta n’ubwo afite n’ububasha bwo kwemera ikintu imbere y’amategeko.

Mbere bajyaga bafata ko igikorwa cyo gusambanya umwana cyabaye iyo habaga habayeho kwinjiza igitsina mu gitsina cy’umwana ariko ubu ntabwo ariko bimeze dukurikije ibiri mu ngingo ya 133 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, hari ibindi bikorwa byakorerwa ku mubiri w’umwana bikitwa ko yasambanyijwe.

Iyi ngingo ivuga ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha:

1º gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana;

2º gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina, cyangwa mu kibuno cy’umwana;

3º gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka makumyabiri (20) ariko kitarenze imyaka makumyabiri n’itanu (25

Kuri ubu Mr Kagame ari gukorana na label yo muri Amerika yitwa Black Market Records ifite icyicaro I Nairobi muri Kenya. Ni umwe mu bahanzi b'abahanga dore yatangiye ari Umuraperi nyuma Bruce Melodie amugira ina

Sep 27, 2025 - 15:06