issa
Diamond Platnumz yahishuye impamvu yatumye yemera gutandukana na Mbosso atamwishyuje

May 26, 2025 - 17:49
 0

Umuhanzi akaba n'umuyobozi wa Wasafi Classic Baby (WCB), Diamond Platnumz, yahishuye impamvu yihariye yatumye arekura umuhanzi Mbosso atamwishyuje amafaranga amasezerano yasabaga, mu gihe abandi bahanzi bavuye batandukanye na we bishyuraga akayabo.

Mu gihe Harmonize na Rayvanny bishyuye amafaranga menshi kugira ngo basezere muri Wasafi, Mbosso we yarekuwe ku buntu nubwo amasezerano ye yasabaga ko yishyura miliyari ebyiri z’amashilingi ya Tanzania.

Diamond yatangaje ko impamvu yemeye ko Mbosso agenda nta mafaranga atanze ari uko yamwubashye kuko batanabanye nabi.

Yagize ati "Mbosso yari yiteguye kwishyura, ariko namubwiye ko nta na kimwe nshaka ko anyishyura. Twabanye neza, nta na rimwe twigeze tupfubiraba."

Ibi bitandukanye n’uko byagenze kuri Harmonize na Rayvanny. Harmonize yishyuye miliyoni 600 'Amashilingi ya Tanzania kugira ngo ave muri Wasafi mu 2019, mu gihe Rayvanny yatanze miliyari 1 mu 2022 ubwo na we yavaga muri iyi nzu. Icyo gihe hari n’amakuru yavuzwe ko umubano hagati ya Diamond na Rayvanny utari mwiza, nubwo ntacyo bageze babitangazaho.

Daimond avuga ko Mbosso batabanye nabi bityo yagombaga kubimwubahira

Diamond yavuze ko Wasafi itamwinjiriza amafaranga menshi mu byo yinjiza ahubwo ko ayikoresha nk’uburyo bwo gufasha abahanzi bashya. Ati:“Sinyishakiramo inyungu. Ni uburyo bwo kwishyura ibyo umuziki wampaye."

Yongeyeho ko iyo umuhanzi amwubashye kandi akubaha ibyo yamukoreye, amurekera amahoro. Ariko iyo bashwanye nabi, amusaba kwishyura.

Diamond yashimangiye ko Mbosso ari gukora neza mu muziki, kuko uyu munsi wa none yishyurwa miliyoni 50 ku gitaramo kimwe, kandi yagombye kuba amuha miliyoni 30 kuri buri gitaramo iyo amasezerano aba akirimo.

Anselme Tuyizere Media Personality/Sports-Entertainment Tel:+250791737786 Email: anselmetuyizere07@gmail.com