Impaka zabaye nyinshi nyuma y'uko Bamenya na Kecapu Begukanye Imodoka muri Mashariki Film Festival
Iserukiramuco rya 11 rya Mashariki Film Festival ryaraye risojwe ku mugoroba wo kuri uyu wa 29 Ugushyingo 2025, muri Kigali Serena Hotel, ahabereye ibirori byarimo ibyishimo bikomeye, amarira y’intsinzi, ndetse n’impaka zateje urunturuntu mu mitangire y'ibihembo muri iri serukiramuco ry’uyu mwaka.
Ni ku nshuro ya mbere Mashariki Film Festival itanze imodoka ebyiri mu bihembo bya People’s Choice Awards, izi modoka zikaba zahawe abakinnyi babiri bakunzwe kurusha abandi n’abafana babo biciye mu matora.
Bamenya na Kecapu begukanye imodoka z’agaciro ka miliyoni 26 Frw
Mu cyiciro cy’abagore, Mukayizeri Djalia (Kecapu) ni we wabaye uwa mbere n’amajwi 70,208, aho abamutoye bashoye amafaranga arenga 14,041,600 Frw yakoreshejwe mu gutora. Yari akurikiwe na Uwamahoro Antoinette (Intare y’Ingore) wagize amajwi 32,317.
Mu bagabo, Benimana Ramadhan (Bamenya) yegukanye umwanya wa mbere ku majwi 80,748,aho abamutoye bashoye amafaranga arenga 16,149,600 Frw ayo ni ayinjijwe mu matora. Yakurikiwe na Boss Rukundo wagize amajwi 14,320.
Aba bombi bahawe Hyundai Sonata ebyiri, buri imwe ifite agaciro ka 13 miliyoni Frw, bityo zose hamwe zihagaze 26 miliyoni Frw.
Crapton Kibonke Yatashye yimyiza imoso: ati“Ntabwo arikuriya ibihembo byagombaga gutangwa”
Umukinnyi wa filime Crapton Kibonke, wari mu bahatanira ibihembo ariko akaza gutsindwa na Mugenzi we Bamenya, yanze guhisha amarangamutima ye ararikocora. Mu butumwa bwe asa nkuca amarenga y'agahinda ke yavuze ko gutsinda kwa Bamenya bitumvikana neza.
Kibonke yagize ati:
“maze imyaka icumi muri iyi career,dore uko mpagaze ndi njyenyine, kujyira ngo utsinde ubigiramo uruhare, sinumva ukuntu ujyira amajwi 80,000 ku munsi wa nyuma, ese abafana bamukunda ku munsi wa nyuma, iyi ni money choice, najyize amajwi 14 yonyine,njyewe umukinnyi ukunzwe ndamuzi ni Regis cyangwa Killman.”
Bamwe mu bafana be bamushyigikiye kuri X (Twitter), bavuga ko uburyo bwo gutora bushingiye ku mafaranga bushobora gutuma abafite impano batazamuka
Mashariki yavutse iharanira guteza imbere filime nyafurika by'umwihariko film Nyarwanda,ariko si ko bose babibona kimwe
Mashariki African Film Festival Mu myaka irenga icumi imaze, yakunze kuvuga ko ije guhindura amateka muri sinema ku mugabane w'afrika by'umwihariko u Rwanda, aho ihuriza hamwe abakinnyi ba film, abategura film, n’abafana baturutse imihanda yose y’Afurika n’ahandi ku isi bagahura bakishima ndetse abakoze neza kurusha abandi bagahembwa.
Ariko nubwo ari uko bivugwa , abakinnyi ba filime benshi n’abazitunganya (producers) ntibemeranya n’ubu buyobozi bwa Mashariki Film Festival. Bamwe muri bo bavuga ko iyi festival itakirimo indangagaciro yo guteza imbere impano, ahubwo ko yahindutse ‘umushinga wo kwishakira amafaranga’, aho ibyemezo byinshi bifatwa hagendewe ku nyungu zitagaragara ku mugaragaro, kurusha uburemere bw’akazi n’ubushobozi bw’abahanzi bakora film yaba abazandika,abazikina n'abazishoramo agatubutse.
Umwe mu bakora filime waganiye itangazamakuru yagize ati:
“Iyo urebye uburyo amatora akorwa, uburyo amafaranga yinjizwa n’uko bigaragara ko adasubira mu iterambere ry’abakora sinema, biragoye kwemera ko Mashariki Film Festival ikorera mu nyungu z'abakora film mu Rwanda.”
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()
![]()


Kinyarwanda
English
Swahili









