Iza Miss Muyango, 1:55 AM, Marina na Burikantu-Mu myidagaduro ntayitera kabiri idahigitswe
Mu gihe impeshyi ya 2025 irimbanyije, amakuru avugwa mu ruganda rw'imyidagaduro mu Rwanda arisukiranya umunota ku munota ndetse imwe ku yindi ikaza isa niyicururutsa indi yari ihari.
Kuva ku by'umubano wa Muyango Claudine n'umugabo we Kimenyi Yves, Dj General Benda na Diez Dola, Marina warikoroje yerekana imiterere ye, 1:55 AM yagaragaje ko nta hit ziri i Kigali, na Burikantu watawe muri yombi akurikiranweho gufungirana inkumi iwe mu nzu, abakunzi b'amakuru y'imyidagaduro bashyizwe igorora.
Urugo rwa Kimenyi Yves na Muyango Claudine rwagezwe intorezo
Mu mpera z'ukwezi kwa Kamena, umwuka mubi wakomeje kuzamuka hagati ya Keza Terisky na Miss Muyango, ahanini biturutse kuri Terisky wavuga ko Muyango yamwimishije akazi ahantu bari bagiye kugahuriramo ndetse na Shaddyboo ku wa 27 Kamena 2025.
Kimwe mu biganiro byabereye kuri Tik Tok mu buryo bwa ‘live’, muri iyo minsi byavuzwe ko Keza yagiranye ikibazo na Muyango biturutse ku mubano udasanzwe yagiranye na Kimenyi, ariko undi abyamaganira kure avuga ko basanzwe bafitanye ubucuti busanzwe.
Miss Muyango ari kugarukwaho mu nkuru nyinshi z'imyidagaduro
Ibi byakomeje kuvugwa ndetse bigeraho bamwe bavuga ko Muyango asigaye yumvira inshuti ye Dj Brianne kurusha umugabo we Kimenyi, byaba biri no mu byateye umubano mubi mu rugo rwa Kimenyi.
DJ General Benda n'umuhanzi Diez Dola ntibavuga rumwe
Binyuze mu itangazo Blaqwave Inc ikorana n'umuhanzi Diez Dola yashyize hanze, yatangaje ko indirimbo 'Repete' uyu muhanzi yari afitanye na DJ Benda itakigiye hanze bari kumwe, bitewe n'impamvu ziri ku ruhande rwa Benda.
Impamvu yo kwanga gusohora iyi ndirimbo, abari ku ruhande rw'umuhanzi Diez Dola, bakavuga ko Benda bamusabye ko bakora amashusho y'indirimbo ari ku rwego bifuza bikamunanira, bo bagahitamo ko uyu mushinga bawureka.
DJ Benda avuga yababajwe n'abari mu itsinda rya Diez Dola
DJ General Benda we mu butumwa yatanze yavuze ko yababajwe bikomeye n'ibyo bamukore, bakamutenguha nyuma y'uko yari yaremeye akishyura akayabo producer Prince Kiiiz, agira ngo bazakore umushinga mwiza kandi wagutse.
Marina wavuzweho guhindura imiterere ye yongeye kuvugisha benshi
Mu gihe izi nkuru twagarutse hejuru zari zigitangira gusa ni ziri kuva ku murongo w'ibivugwa, umuhanzikazi Marina mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 20 Kamena 2025, yashyize hanze amashusho agaragaza imiterere ye avugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga.
Marina yongeye kuvugisha benshi nyuma y'uko ashyize hanze yerekana imiterere ye
Bamwe bavugaga ko ibyo yakoze ari ukweruraho ko yataye umuco ndetse abandi bakagaragaza ko yashakaga kwerekana imiterere nyuma y'uko akoze 'Plastic Surgery' nk'uko babimishinja.
Kenny Mugarura uyobora 1:55 AM yavuze ko nta hit ziri i Kigali aba akongeje umuriro
Inkuru ya Marina ikibazwaho ntiyatinze ngo ise niyibagirana, nyuma y'uko umuyobozi mukuru wa kompanyi ya 1:55 AM, Kenny Mugarura avuze ko i Kigali hari ubukene bw'indirimbo zigezweho cyangwa se hit ariko mu cyumweru gitaha babaha indirimbo.
Akivuga ibi abahanzi barimo nka RunUp ugezweho cyane muri iyi minsi mu ndirimbo nka 'Tsunami' bamusamiye hejuru.
Ati "Nibyo koko murahuze mufite kompanyi nini mureberera, ibyo ni ukuri. Gusa ndizera ko mufite itsinda rishinzwe kubabwira ibigezweho ku bijyanye n'imiziki."
"Mu Rwanda nta bukene bw'indirimbo nziza buhari. Ibyo ni ugupfobya akazi kagoranye twakoze."
Uretse RunUp kandi producer Prince Kiiiz uherutse kwinjira no mu byo kuririmba nawe yunzemo ati "Ubukene buba mu mifuka ntabwo buba mu muziki."
Kenny Mugarura yasoje yibutsa abantu ko bakwiye kumva indirimbo 'Tsunami' ya RunUp
Burikantu yatawe muri yombi akurikiranweho gufungirana inkumi iwe mu nzu
Umunyarwenya akaba n'umuhanzi Mwitende Abdoulkarim uzwi cyane nka Burikantu yatawe muri yombi nyuma yo gusanga yafungiranye iwe mu nzu abakobwa bari bamusuye akababuza uburyo bwo gutaha.
Burikantu watawe muri yombi ku wa 20 Kamena 2025, amakuru avuga ko yashatse kuganira byihariye n'umwe muri abo bakobwa gusa akabyanga, bituma arakara ahita abakingirana avuga ko bagomba kugenda ari uko bishyuye fanta na tike yabishyuriye.
Burikantu yatawe muri yombi akurikiranweho gufungirana inkumi iwe mu nzu


Kinyarwanda
English
Swahili









