Eddy Kenzo ntiyishimiye uko barutishijwe Daimond Platnumz
Eddy Kenzo yagaragaje ko atishimiye ibyo abahanzi bo muri Uganda bakorewe mu gitaramo cya Coffee Marathon giherutse kubera i Ntungamo, aho umuhanzi wo muri Tanzania, Diamond Platnumz yakiriwe nk'umwami abandi.
Eddy Kenzo utaritabiriye ikiganiro n’abanyamakuru cyabaye mbere y’igitaramo, cyitabiriwe na Bebe Cool, The Ben, Truth 256 na Diamond Platnumz ubwe, yatangaje ko atishimiye uburyo abateguye iki gitaramo bakiriye abahanzi bo muri Uganda.
Kuri Eddy Kenzo avuga ko uburyo abahanzi bo muri Uganda bafashwemo ugereranyije n’uko Diamond Platnumz yakiriwe, ari ugutesha agaciro uruganda rw'umuziki muri Uganda.
Yagize ati "Ntushobora kumbwira ukuntu wakodesheje indege yihariye na kajugujugu ku muhanzi umwe w’umushyitsi, hanyuma abandi ukudufata uko wiboneye. Natwe turi abantu, ntabwo twareba abandi bahabwa ibyubahiro gutya akarusho noneho mu gihugu cyacu ngo ntitugire icyo tuvuga."
Diamond Platnumz bivugwa ko yageze muri Uganda akoresheje indege yihariye (Private Jet), hanyuma igihe yajyaga mu kiganiro n’abanyamakuru i Ntungamo ari naho yakoreye igitaramo, yagiye mu ndege ya kajugujugu ari kumwe na The Ben.
Daimond Platnumz na The Ben bagiye i Ntungamo bari muri kajugujugu
Kenzo yavuze ko ibi ari ukwiyemera bikabije ndetse bigaragaza kudaha agaciro abahanzi bo muri Uganda, kandi nabo bari abi banze muri iki gitaramo.
Ati "Simvuze ibi kubera ishyari, Ariko natwe dufite agaciro ku buryo twagombaga kwakirwa neza, kuko iyo nza kuba ntacyo mvuze simba naratumiwe."
Nyuma y'uko Eddy Kenzo avuze ibi, byakomeje guteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho abakunzi b’umuziki n’abandi bahanzi bagaragaje uko babibona ku bijyanye n’uko abahanzi b'imbere mu gihugu bafatwa mu bitaramo mpuzamahanga bikorerwa iwabo.
Bamwe mu bemeranya na Eddy Kenzo, bavuga ko abahanzi mpuzamahanga baba bakeneye uburyo bwihariye mu ngendo zabo ndetse n'ibijyanye n'umutekano wabo.


Kinyarwanda
English
Swahili









