issa
Minisitiri Utumatwishima yabujije ab'i Kigali gukora ibya Doja Cat

Mar 18, 2026 - 12:54
 0

Mu gihe ku mbuga nkoranyambaga hakomeje impaka z'imyambarire ya Doja Cat, bakabihuza n'umuco nyarwanda, minisitiri ubifite mu nshingano yabwiye abahanzi nyarwanda kutazamwigana.

Minisitiri w’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi Utumatwishima Jean-Népo Abdallah,yakebuye abanenze imyambarire ya Doja Cat abasubiza ko hariya atari mu rusengero cyangwa se aho bigishiriza umuco.

 Doja Cat yari yambaye imyambaro igaragaza aibibero bye, ndetse n’akenda kari gapfutse imyanya y’ibanga. Hari abikojeje ku mbuga nkoranyamba banenga iyo myambarire bashaka kubihuza n’umuco nyarwanda.

Minisitiri ati”Ku rubyiniro umuntu atarama ibijyanye n’ubuhanzi bwe,Urubyiniro rw’umuziki si urusengero cyangwa si ku nteko y’umuco,si mu ishuri si mu rugo. Dutoze umuco wo kubaha ikintu cyose mu mwanya wacyo”.

Minisitiri yasoje impanuro ze avuga ko “Uzabyigana atari Doja Cat azaba ataratojwe”.

 Iyi ngingo yasorejeho iteye kwibaza niba abareba ibyo Doja Cat yakoze ku rubyiniro abanyarwanda bo babikoze baba batari gushaka imibereho nk’uko n’undi yabikoze.

Mar 18, 2026 - 12:57