Min. Nduhungirehe yakiriye abanyeshuri ba Tufts University baganira kuri politiki y’u Rwanda mu mahanga
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, ku wa 17 Werurwe 2026 yakiriye itsinda ry’abanyeshuri baturutse muri Tufts University bari mu ruzinduko rw’amasomo mu Rwanda, bagirana ibiganiro byibanze ku cyerekezo cya politiki y’igihugu mu rwego mpuzamahanga.
Ibi biganiro byagarutse ku nkingi eshanu z’ingenzi zigenderwaho na politiki y’u Rwanda mu bijyanye n’ububanyi n’amahanga. Muri zo harimo kubungabunga umutekano w’igihugu n’akarere, guteza imbere ubufatanye mpuzamahanga, guteza imbere ubukungu, gushimangira umubano n’ubusabane hagati y’abaturage b’ibihugu bitandukanye, ndetse no kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya abayihakana n’abayipfobya.
Minisitiri Nduhungirehe yasobanuriye aba banyeshuri uburyo u Rwanda rukomeje gushyira imbere amahame arufasha kugira uruhare rufatika mu kubaka amahoro n’iterambere rirambye ku rwego mpuzamahanga. Yagaragaje kandi ko ubufatanye n’ibindi bihugu n’imiryango mpuzamahanga ari ingenzi mu guteza imbere inyungu rusange z’abaturage.
Ku ruhande rw’aba banyeshuri, bagaragaje ko uru ruzinduko rubahaye amahirwe yo gusobanukirwa byimbitse politiki y’u Rwanda n’uruhare rwarwo ku ruhando mpuzamahanga. Bashimye uburyo igihugu cyubakiye ku mateka yacyo mu guteza imbere ejo hazaza heza, gishingiye ku mahoro n’ubwiyunge.
Uru ruzinduko ruri mu murongo wo guteza imbere ubufatanye mu bijyanye n’uburezi n’ubushakashatsi hagati y’u Rwanda n’ibigo mpuzamahanga nka Tufts University, hagamijwe kungurana ubumenyi no guteza imbere iterambere rirambye.
Ibiganiro byasize impande zombi zishimye, binagaragaza ubushake bwo gukomeza gukorana mu rwego rwo guteza imbere umubano w’ibihugu n’imiryango itandukanye.


Kinyarwanda
English
Swahili









