Izindi mpunzi ziturutse muri Libya zageze mu Rwanda
U Rwanda rwongeye kwakira izindi mpunzi ziturutse muri Libya, aho benshi bari barahuriye mbere yo koherezwa mu rw’imisozi igihumbi.
Izi mpunzi zasesekaye mu Rwanda mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, aho abahageze bari mu cyiciro cya 21 cy’abimukira 137.
Ni itsinda rigizwe n’abantu bageze muri Libya baturutse mu bihugu bitandukanye, bakaba barimo 14 bavuye muri Eritrea, 81 bavuye muri Sudani, 21 bavuye muri Ethiopia, na 21 bavuye muri Sudani y’Epfo.
Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR) ndetse n’Umuryago w’Afurika Yunze Ubumwe (AU) bashyizeho inkambi y’agateganyo ya Gashora mu karere ka Bugesera ibafasha kubaho neza mu gihe bategereje ibihugu bibakira.
Kuva mu mwaka wa 2019, ubwo iyo gahunda yatangiraga, u Rwanda rumaze kwakira abasaba ubuhungiro baturutse muri Libya 2.760. Muri bo abarenga 2.100 bamaze kubona ibihugu byo mu Burengerazuba bw’Isi bibakira ku buryo buhoraho.


Kinyarwanda
English
Swahili









