issa
Nyabihu: Umugore wari utwite yapfiriye mu rugo rw'uwiyita umunyamasengesho

May 22, 2025 - 11:18
 0

Mukandekezi Claudine y'imyaka 30 wo mu Karere ka Nyabihu, wari utwite inda y'imvutsi yapfiriye mu rugo rw'umugore wasengeraga abantu yiyita umunyamasengesho.

Amakuru agera kuri UKWELITIMES, avuga ko uyu mugore yari atwite inda y'amezi 9.

Bivugwa ko yagiye mu masengesho mu gitondo tariki 19 Gicurasi 2025, mu rugo rw'umukecuru witwa Nayino ujya usengera abantu, aba ari naho aza gupfira.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Bigogwe, Nsengimana Jean Claude, yemeje iby'aya makuru.

Yagize ati " Mu gitondo saa kumi n'ebyiri twahawe amakuru n'Umuyobozi w'Ikigo Nderabuzima ko hari umugore utwite bazanye bahetse mu ngobyi yapfuye, umugabo we atubwira ko yavuye mu rugo ku wa Mbere ajya kwifatanya n'umugore basengana muri ADEPR ararayo atungurwa n'uko bamubwiye ko umugore we yapfuye."

Uwo murambo wahise ujyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Bigogwe mu gihe ukekwaho urupfu rwa nyakwigendera, we yahise ashyikirizwa Urwego rw'Ubugenzacyaha RIB Sitasiyo ya Bigogwe.

May 22, 2025 - 11:56