Karongi: Umwarimu yatawe muri yombi ashinjwa gutera inda umunyeshuri w’imyaka 17
Umwarimu witwa Mbarushimana Théoneste w’imyaka 30 wigisha mu wa Gatanu n’ uwa 6 w’amashuri abanza muri GS Nyarubuye A, Umurenge wa Twumba, Akarere ka Karongi, yatawe muri yombi nyuma yo kuregwa n’umunyeshyuri witwa Niyokwizerwa Solange w’imyaka 17 wiga mu wa Kabiri w’amashuri yisumbuye kuri icyo Kigo ko yamusambanyije akanamutera inda.
Umwarimu ukorana n’uwo Mbarushimana yabwiye itangazamakuru ko uwo mukobwa yafashe icyemezo cyo kujya kurega mwarimu we kuri RIB sitasiyo ya Twumba nyuma y’ibiganiro by’ukwezi kwahariwe umuryango bimaze iminsi biba.
Yagize ati “Ni ibiganiro byibandaga ku burenganzira bw’umwana, aho bashishikarizaga abanyeshuri ko igihe bahuye n’ihohoterwa iryo ari ryo ryose, cyane cyane irishingiye ku gitsina, batagomba kuriceceka. Bagana inzego zibishinzwe zikabarenganura.
Uwabahohoteye agakurikiranwa, kuko guhabwa utuntu ugaceceka uwaguhohoteye ari wowe ubwawe wahohotewe uba wihemukira.”
Yakomeje avuga ko uwo munyeshuri yemeje ko inda ye iri hagati y’amezi 5 n’amezi 6 ndetse yagerageje kuyihisha ariko nyuma y’ibyo biganiro yahise ajya gutanga ikirego kuri RIB, sitasiyo ya Twumba arega uwo mwarimu wari umaze amezi 5 gusa ashatse umugore w’umwarimukazi utaha mu mpera z’icyumweru.
Ibi byatumye polisi ihita iza guta muri yombi uwo mwarimu ku kigo yigishamo ku wa 12 Ugushyingo 2025
Umwe mu bo mu muryango w’uyu mwana we yavuze ko uyu mwarimu yamushukishije utuntu duto.
Ati “Dukeka ko yaba yaramuhereye ku bibazo bye kuko se w’uyu mwana afite abagore 2, urugo rwabo ruhoramo amakimbirane, umwana kubona iby’ibanze birimo amafaranga y’ishuri n’ibindi akenera bikamugora.”
Umuyobozi w’akarere ka Karongi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umuhoza Pascasie, yavuze ko iyi nkuru yabatunguye kandi inababaje.
Yagize ati: “Ni inkuru yatubabaje cyane iranadutungura kuko uyu mwarimu yashyingiwe byemewe n’amategeko muri Kamena uyu mwaka. Amaze amezi 5 gusa ashyingiwe. Umwana akimutangira ikirego yahise atabwa muri yombi, afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Twumba.’’
Yemeza ko ibi biganiro bijyanye n’ukwezi k’umuryango byabaye ingirakamaro cyane muri aka karere kuko ari byo uyu mwana yakuyemo icyemezo cyo guharanira uburenganzira bwe akareka guceceka umwarimu wamuhohoteye akamutera inda, byanakemuye amakimbirane mu miryango.
Avuga ko umwarimu usambanya umwana w’umuyeshuri yakarebereye ari ukubura ubumuntu n’indangagaciro nzima ziranga umurezi nyawe.
Yakomeje agira ati’’ Nk’ubuyobozi bw’akarere turashimira cyane uyu mwana, nyuma yo kumva ibiganiro,agasobanukirwa uburenganzira bwe, wanze kwihererana iki kibazo no guceceka inyangabirama nk’iyo yihishe mu burezi, akigira kuri RIB kuvuga ihohoterwa yakorewe.”
Yibukije ko gusambanya umwana ari icyaha kidasaza, kinahanwa byihanukiriye aboneraho gusaba abarezi kurera neza batangiza abo barera n’ishuri yigaho ndetse n’abayeyi be kumuba hafi.


Kinyarwanda
English
Swahili









