Ngoma: Imodoka Perezida Kagame yari yarahaye Koperative ihinga inanasi yari yaraburiwe irengero yafashwe
Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasirazuba, bwatangaje ko bwamaze gufata imodoka Perezida Paul Kagame yahaye koperative ihinga inanasi yitwa KOPANASA bivgwa ko yari yaraburiwe irengero.
Ibi ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bubitangaje nyuma y’uko abaturage bibumbiye muri Koperative ihinga inanasi ya KOPANASA bagaragaje ko babangamiwe cyane n’uburyo imodka bahawe n’umukuru w’igihugu kugira ngo ibafashe kugeza umusaruro ku isoko yibwe mu buryo bw’amaherere.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano Nyiridandi cyriaque, yabwiye UKWELITIMES, ko iyi modoka ubuyobozi bwa Koperative bwabanje kuyifata ariko nyuma iza kwangirika buhitamo kuyikodesha arik abanyamuryango batabizi.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Ugushyingo 2025, Uyu muyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano yabwiye UKWELITIMES ko iyi modoka yamaze gufatwa ndetse ubu iri mu maboko ya Polisi.
Yagize ati “ Ubu sasa Imodoka twamaze kuyifata ubu iri mu maboko ya Polisi.”
Yakomeje agira ati "Twayifaye ku giti cy'inyoni iyo ni Brack down yayitwaye ubu yageze Ngoma kandi hagiye gukurikira uwari yarayiheranye mu matekeko."
Yakomeje avuga ko Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwatangiye gukurikirana uko amakoperative aherereye muri aka Karere ayoborwa kugira ngo bumenye impamvu abayayobora bangiza imitungo y’abaturage ndetse iki gikorwa cyizakomeza.
Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry'ubukungu, Mapambano Nyiridandi cyriaque, yabwiye UKWELITIMES


Kinyarwanda
English
Swahili









