issa
Perezida Kagame yasabye ko abayobozi batuzuza inshingano zabo bajya babihanirwa

Feb 5, 2026 - 13:57
 0

Perezida Paul Kagame yasabye ko abayobozi ko abayobozi batajya buzuza inshingano bashinzwe bajya babibazwa ndetse bakanabihanirwa.

Ibi Perezida Kagame yabitangaje  abatabiriye ku nshuro ya 20 Inama y’Igihugu y’Umushyikirano yatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Gashyantare 2025.

Yavuze ko abayobozi baba bakwiye kuzuza inshingano bahawe kugira ngo ibyo baba bakwiye kugeza ku bo bayobora

Ati “ Aho harimo no gufata inshingano, gufata inshingano cyane cyane ku bayobozi kugira ngo ibyo dukora, ibyo dukwiye kuba tugeza ku bo tuyobora igihe nikigera tube twabibazwa, tubibazwe, tubazwe duti wemeye inshingano, iyi nshingano isaba ibi, turabizi wahawe amikoro ameze atya mu nyungu z’abanyarwanda bose ibyo wabigenje ute?ayo mikoro wayakoresheje ute?wayagize ayawe gusa cyangwa wayakoresheje ku buryo bigera ku bo byari bigenewe.”

Yakomeje agira ati “ Icyo ntabwo dukwiye kukinyura iruhande n’umunsi n’umwe kubazwa, kubazwa ibyo dushinzwe tukabisobanura ndetse byaba ngombwa tukabyishyura igihe tutabashije kubisobanura ku byakoreshejwe muri izo nyungu rusange kandi bikunze kubaho kenshi.”

Perezida Kagame, yanagaragaje ikibazo cy’abaturage bari bagiye kugumuka mu minsi mikuru ya Noheri n’Ubunani umwaka ushize kubera abayobozi b’imishinga bakoragamo bari banze kubahemba asaba ko ibyo bigomba guhagarara ndetse n’abo byagaragayeho bakabihanirwa.

Ati “ Icyo kigomba guhagarara cyangwa abantu bagomba kubibazwa bakabyishyura, niba biri mu Mujyi wa Kigali Meya n’abandi bayobozi mukwiye kubibazwa, kubibazwa ntabwo ari ukubibazwa gusa ngo bakubaza ngo usubize icyo ushaka, kubibazwa mvuga bakwiye kubihanirwa.”

Yakomeje agira ati “ Urwo ni urugero ntanze n’ahandi muri aho ariho hose no muri za Minisiteri aho mufite uruhare mu bikorwa mu baturage mujye mubikurikirana murebe ko ibintu bigenda mu buryo uko bikwiye.”

Feb 5, 2026 - 17:12