Israel yashyikirije Palestine imirambo 30 y’abaturage bayo
Israel ibinyujije mu muryango utabara imbarabare, Croix Rouge, yatanze imirambo 30 y’Abanya-Palestine bapfiriye muri iki gihugu, ndetse bivugwa ko imwe muri yo igaragaza ibimenyetso by’itotezwa.
Itangwa ry’iyi mirambo ni ibikubiye mu masezerano y’agahenge Israel yagiranye na Hamas ku wa 10 Ukwakira 2025, yagizwemo uruhare na Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho kugeza ubu Israel imaze gutanga imirambo 225.
Minisiteri y’Ubuzima ya Palestine yatangaje ko yakiriye iyi mirambo ndetse igiye kuyikorera isuzumwa mbere yo kuyiha imiryango yayo.
Imiryango ikora ibikorwa by’ubutabazi ikunze gushinja Israel gutoteza imfungwa yafashe bugwate dore ko mu rindi hererekanya ryabanje iyi miryango yagiye igaragaza ko imirambo yakiriye yabaga ifite ibimenyetso byo gutotezwa birimo gukurwamo amenyo, gufungwa ibintu mu maso, kuzirikwa amapingu, gukurwamo imbavu, gutwikwa n’ibindi.
Kuva Israel na Hamas byagirana amasezerano y’agahenge Hamas yarekuye imfungwa 20 nk’ingurane y’imfungwa 2000 zari zifungiye muri Israel.
Icyakora n’ubwo habayeho amasezerano y’agahenge Israel ntiyaretse burundu gutera muri Gaza, dore ku kuva aya masezerano ishinjwa ko imaze kwica abarenga 100 barimo abagore 46 n’abana 20.


Kinyarwanda
English
Swahili









