issa
Rwamagana: Yishe umukunzi we umuteraguye ibyuma

Oct 18, 2025 - 08:19
 0

Umuhungu w'imyaka 23 wo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana arimo gushakishwa n'inzego z'umutekano nyuma yo kwica umukobwa bakundanaga amuteye icyuma.

Ibi byabaye mu rukerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 17 Ukwakira 2025, bibera mu Mudugudu wa Babasha mu Kagari ka Nyarubuye mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyiginya, Ruhangaza Brigitte, yavuze ko uyu musore ukekwaho kwica uyu mukobwa w’imyaka 18 ejo bari birirwanye ndetse abaturanyi bakavuga ko uwo mukobwa yari asanzwe ajya kumuraza gusa batazi icyatumye amuteragura ibyuma.

Yagize ati “ Byari saa munani zirenga z’ijoro, baraduhamagara batubwira ko umukobwa w’imyaka 18 yari arimo gutaka, umuturanyi arabyumva ariko umusore yari yafunguye radio cyane. Urebye yamuteraguye ibyuma arangije aramusohora amushyira ku muryango ubundi ahita aburirwa irengero.’’

Yakomeje avuga ko uwo musore n’uwo mukobwa bari bamaze igihe kinini bakundana abaturanyi n’ababyeyi babo babizi, yavuze ko kugeza ubu batari bamenya icyo bapfuye kuko amanywa yose bari birirwanye ndetse baranatahana barararana.

Ati “Ubu rero ubutumwa dutanga ni ugushishikariza ababyeyi kumenya amakuru y’abana babo, batubwiye ko bagiye kuryama baziko umwana wabo ahari nabo batungurwa no kumva ko umwana wabo bamwishe. Ikindi turabasaba kuba maso no kujya batangira amakuru ku gihe.’’

Yongeyeho ko inzego z’umutekano kuri ubu zatangiye gushakisha uyu musore kugira ngo aryozwe ibyaha ashinjwa mu gihe umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu bitaro bya Rwamagana.

Oct 18, 2025 - 08:37