Abahouthis barashe igisasu cya ballistic kuri Israel

Mar 23, 2025 - 14:50
 0

Igisasu cya ballistic cyarashwe ku gihugu cya Israel n’umutwe w’Abahouthis bashyigikiwe na Irani muri Yemeni cyafashwe neza n’ubwirinzi bw’ikirere, nk’uko Ingabo za Israel (IDF) zabitangaje.

Nk’uko byatangajwe na The Times of Israel uyu munsi kuwa 23 Werurwe 2025, nta makuru yahise atangwa ku bikomere cyangwa ibyangiritse muri icyo gitero.

Iyo raporo yongeyeho ko IDF yatangaje ko icyo gisasu cyarasiwe hasi mbere y’uko cyambuka imipaka ya Israel.

Iki ni igitero cya gatanu cy’Abahouthis kuri Isiraheli kuva IDF yatangira kongera ibitero kuri Hamas, umutwe w’inyeshyamba z’Abanyapalestina muri Gaza, ku wa Kabiri. 

Irasa ry’icyo gisasu ryabaye umunsi umwe nyuma y’uko itangazamakuru ry’Abahouthis muri Yemeni rishinje Leta Zunze Ubumwe za Amerika kugaba igitero ku kibuga cy’indege mu mujyi wa Hodeida ugenzurwa n’abo barwanyi.

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.