Umunya Liberia wagaragaye arwana n'abasekirite ashobora gusubizwa iwabo

Mar 7, 2025 - 18:47
 0

CIP Wellars Gahonzire, Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, yavuze ko umunya Liberia wagaragaye arwana n’abasekirite ubwo yashakaga kwinjira ku ngufu mu kigo cya Kaminuza ‘East Africa University’ yahoze yigamo yamaze gufatwa kandi ko ashobora gusubizwa iwabo.

Uyu munyeshuri witwa David Ikechukwu yagaragaye arwana n’aba basekerite mu mashusho yakomeje acaracara ku mbuga nkoranyambaga. Aya mashusho amwerekana asunika abasekirite babiri umwe w’igitsinagabo n’undi w’igitsinagore.

Aya mashusho agaragaza nabo(Security guard), bamusunika ndetse uw’igitsinagore we akagaragara asa n’uwari waguye ariko aza kubyuka amutera umugeri.

 Ubusanzwe uyu munyeshuri ngo yigaga mu mwaka wa mbere muri Kaminuza ariko ngo akaba yari atakiga muri iyo kaminuza kuko yari amaze iminsi yarirukanwe n’Akanama k’ishuri gashinzwe imyitwarire kubera imyitwarire itari myiza.

Amakuru avuga ko kuri uyu wa Gatanu yagiye kuri iyo Kaminuza gushaka abayobozi ngo bamufashe gusubira iwabo kuko ngo yataye ibyangombwa ariko agezeyo abashinzwe umutekano wayo banze ko yinjira, maze bararwana.

CIP Wellars Gahonzire , yibukije abaturarwanda bakwiye kubaha no gukurikiza amategeko.

Ati“Ubutumwa ni uko twibutsa Abaturarwanda kubaha no gukurikiza amategeko agenga igihugu cyacu, ndetse tuributsa abakozi b’ibigo byigenga bishinzwe umutekano gukora kinyamwuga.”

Avuga ko kuri ubu uyu musore yamaze gufatwa, kandi ngo birashoboka ko urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka rumusubiza iwabo mu gihe abasekirite na bo ngo barimo gukurikiranwa kubera imyitwarire itari iya kinyamwuga bagaragaje.

Mar 7, 2025 - 19:16

What's Your Reaction?

like

dislike

love

funny

angry

sad

wow

This site uses cookies. By continuing to browse the site you are agreeing to our use of cookies.