Ruhango: Ibigo by’amashuri byahawe gaz biri mu munyenga w’iterambere
Bamwe mu bayobozi b’ibigo by’amashuri byahawe gaz yo gutekeraho, barishimira ko ingengo y’imari bakoreshaga mu kugura inkwi yagabanutse ndetse ko n’imibereho y’abanyeshuri igiye kuba myiza kurushaho.
Umugabo witwa Nshumbusho Jean Baptiste, usanzwe utekera abanyeshuri biga mu ishuri rya ES Ruhango, avuga ko ubuzima bw’abanyeshuri bwahindutse kuva ubwo batangiraga gutekera kuri gaz bahawe n’umushinga wa Green Amayaga kubera ko ubu barimo gukorera ahantu hafite isuku, ndetse ibyo bateka bigahira igihe bityo abanyeshuri bakagaburirwa ku gihe ndetse n’indwara bahuraga na zo zaterwaga n’imyotsi zikagabanuka.
Yagize ati “Eee, gaz yahinduye imikorere yacu n’imibereho y’abanyeshuri mu buryo bugaragara kubera ko inkwi twakoreshaga zaradutenguhaga cyane rimwe na rimwe tukazitumiza zikaza zitinze ugasanga imyotsi yuzuye mu kigo ndetse ikagira abo itera uburwayi, ariko ubu ibyo kurya bihira igihe gito cyane gishoboka bityo abanyeshuri bakabonera ifunguro ku gihe.”
Umuyobozi w’ishuri rya ES Ruhango, Munyaneza Jean Claude, avuga ko ingengo y’imari iryo shuri ryakoreshaga buri gihembwe yari hejuru cyane ariko nyuma yo kubona gaz ubu byose bikaba bihagaze neza.
Ati “Urebye gaz irimo kutworohereza akazi cyane kuko no mu bijyanye n’amafaranga usanga ubu turimo kuzigama amafaranga ari hagati y’ibihumbi magana atanu na magana arindwi twakoreshaga mbere tugicana inkwi, ariko nyuma yo kubona gaz ingengo y’imari y’ikigo ihagaze neza.”
Ibi anabihuriraho na Soeur Marie Josepha Uwamariya, umucungamutungo akaba n’ushinzwe kugaburira abanyeshuri mu ishuri rya ES Sainte Bernadette Save, na Padiri Venuste Nyabenda uyobora ishuri rya EAV Mayaga, bavuga ko bakoreshaga arenga miliyoni 8 ku gihembwe mbere yo kubona iyo gaz ariko ubu amafaranga bakoresha akaba agera kuri miriyoni 4 gusa.
Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, avuga ko gahunda yo guha ibigo by’amashuri gaz y’umushinga Green Amayaga yabaye igisubizo mu kugabanya ibiti byatemwaga ndetse bikanongera isuku mu bikoni by’ibigo by’amashuri bituma abanyeshuri barya ifunguro rifite isuku kandi rinujuje ubuziranenge.
Ati “Ibigo 20 by’amashuri byahawe gaz ni bigo birera abana benshi, aho usanga bikenera guteka kenshi ku munsi kubera ko harimo ibicumbikira ababibamo, rero kuba ibyo bigo byarakoreshaga inkwi byatumaga ibiti by’amashyamba bitemwa cyane kandi byangiza ibidukikije; urebye kuba ibyo bigo byarahawe gaz zo gucaniraho byagabanyije iyangirika ry’ibidukikije ndetse binongera isuku.”
Kugeza ubu mu Ntara y’Amajyepfo umushinga wa Green Amayaga ukorera mu turere twa Kamonyi, Ruhango, Nyanza na Gisagara, ni mu gihe ibigo by’amashuri bimaze guhabwa gaz n’umushinga wa Green Amayaga ubu bimaze kugera kuri 20.


Kinyarwanda
English
Swahili









