Gicumbi: Indaya yatawe muri yombi ikekwaho gukata igitsina cy'umugabo urembeye mu bitaro
Umukobwa usanzwe akorera uburaya mu gasantere ka Kirwa Duwane mu karere ka Gicumbi yatawe muri yombi na Polisi y'Igihugu nyuma yo gukata igitsina cy'umugabo yashinjaga kutamwishyura nyuma yo gusambana nayo. Uwo mugabo akaba arembeye mu bitaro bya Byumba Aho arimo kwitabwaho n'abaganga.
Mu mpera z'icyumweru gishize Tariki ya 17 Mata 2026, mu masaha ya Saa yine z'ijoro nibwo uwo mugabo Tuyishime usanzwe afite umugore babana mu karere ka Gicumbi mu gasantire ka Duwane, yagiye gushaka indaya basambana mu gasantire kitwa Duwane ariko imukatisha urwembe ku gitsina ku gice cyo hasi ahari ubugabo, imushinja kutayishyura nyuma yo gusambana nayo nkuko tubikesha TV1.
Bamwe mu baturage bagaya ibyakozwe n'iyo ndaya mu gihe hari abanenga uwo mugabo wakebwe ku bugabo bwe n'indaya yasambanye nayo kandi asanzwe afite umugore babana.
Umwe mu baturage yagize ati"Nuko numva inkuru ibabaje ngo mugenzi wanjye bamukase igitsina, gusa uwakoze ibyo bintu namusabira igihano."
Undi muturage yagize ati" umugabo afite umugore undi we ni rwiyemezamirimo, umugabo niwe munyamakosa, kugeza Saa sita bamukata ibyo bintu bye aba yarasanze umugore ."
Uwo mugabo Tuyishime urwariye mu bitaro bya Byumba yabwiye TV1 ko uwo mukobwa usanzwe akora uburaya bari bumvikanye 5,000 Frw ariko ngo azamuye amafaranga bumvikanye nawe ahindura igiciro amubwira ko amuha 10,000 frw atayamuhaye amufungirana mu cyumba amukebeshya urwembe amukomeretsa ubugabo bwe.
Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu mu Ntara y'Amajyaruguru CIP Ignace Ngirabakunzi, aganira na TV1 yemeje ko uwakebye uwo mugabo yafashwe hatangira n'iperereza kubyo yakorewe ubu we akaba arwariye ku bitaro bya Byumba.
Yagize ati "Ayo makuru twarayamenye, ndetse arakurikiranwa ukekwaho icyo cyaha arafatwa ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Byumba, niho harimo gukorwaho iperereza kugira ngo harebwa icyo cyaha akurikiranyweho ndetse n'uwakoreweho icyaha yajyanwe ku bitaro arimo aritabwaho n'inzego zishinzwe ubuzima."
Uwo mugabo ubu aracyarwariye ku bitaro bya Byumba kuko iyo ndaya yamukomerekeje bikomeye ku gitsina ku gice cyo hasi bakunda kwita ku bugabo

Kinyarwanda
English
Swahili









