issa
Kamonyi: Ababyeyi baratabariza abana babo  basambanyirijwe mu ishuri bitegetswe n'umunyeshuri ubayobora

Apr 6, 2026 - 15:51
 0

Abana biga mu mwaka wa gatatu mu kigo cy'ishuri giherereye mu Karere ka Kamonyi bavuga ko basambanyirijwe mu ishuri bitegetswe n'umunyeshuri ubayobora avuga muri iryo shuri. Ababyeyi baba bana bavuga gusambanywa byagize ingaruka ku mubiri ndetse binabatera ihungabana.

Ababyeyi bafite abana biga ku kigo cy'amashuri cya Shaka mu Murenge wa Musambira mu karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo, nibo bavuga ko abana babo basambanyirijwe ku ishuri bikozwe na bagenzi babo biga kuri icyo kigo.

 Ababyeyi batandatu nibo bagaragaza ko abana babo basambanyirijwe bigizwemo uruhare n'umwe mu bayobora abanyeshuri kuri icyo kigo nkuko abanyeshuri babibwiye TV1 dukesha iyi nkuru yabitangaje.

Abo babyeyi bavuga ko gusambanya abo bana byatangiye kugaragara mu ntangiriro z'igihembwe cya kabiri mu mwaka w'amashuri 2025/2026, bavuga ko abana babo batahaga imyenda yabo irimo iy'imbere yacitse.

Umwe mu babyeyi yagize ati" Kugira ngo tubimenye ni umwana wangiritse agera aho kwigunga, kwihagarika akababara."

Undi mubyeyi nawe yagize ati "Njyewe namenye amakuru ari ku wa mbere umwana avuye kwiga, nahuye ihene tugeze mu ishyamba, umwana mbona arirungurutse ku gutsina cye, mukuramo umwena yari yambaye wa suve ndebye nsanga ku gutsina cye yarangiritse."

Umwe mu babyeyi avuga ko abana basambanyijwe na bagenzi babo bigana biturutse ku itegeko ry'umunyeshuri uyobora bagenzi mu mwaka wa gatatu bigamo.

 Yagize ati "Maze kumuganiriza, umwana arangije arambwira ngo ku ishuri ngo uwo muhangu bita Bagabo( izina twamuhaye), atujyana imbere yarangiza akavuga ngo abakobwa bahaguruke n'abahungu bahaguruke, noneho abakobwa bagera imbere ngo akababwira ngo bakuremo amakariso, abana bagakuramo amakariso noneho akabwira ba bahungu ngo mugende mukore akazi."

Uwo mubyeyi yakomeje ati "Ngo bakabagarika barangiza bakabasambanya, bamara kubasambanya akababwira ngo nimubivuga ngo nzabata muri Wesi ( W.C.)."

 Umwana umunyamakuru yahaye izina rya Kevine uri mu basambanyirijwe yagize ati" Umwanya wabyangaga yaramufataga akamukubita ku nzu."

 Ntarindwa Valens umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri cya Shaka avuga ko icyo kibazo bakimenye.

 Yagize ati "Ikibazo cy'ababyeyi twaracyakiriye, tureba uko byagenze, ndababwira nti ariko niba gusambanya umwana byabayeho icyaha cyiza nuko mwabanza mukamujyana Kwa muganga mukareba niba byarabayeho noneho nyuma ku ishuri tukareba niba byabaye."

Nyirandayisabye Christine, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Musambira aganira na TV1 avuga ikirego cy'abo babyeyi cyashyikirijwe Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB.

Yagize ati " Ariko kesi ( Case) uyu munsi iri muri RIB, case niba yageze muri RIB njyewe ntacyo nayongeraho."

 Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB ntacyo ruratanga kuri icyo kirego.

Abana bivugwa ko basambanyirijwe bari hagati y'imyaka 9 na 12.

Apr 6, 2026 - 17:38