Gatsata: Impanuka ya Coaster yapfiriyemo abantu babiri
Coaster yavaga Nyabugogmu Karere ka Nyarugenge yerekeza Nyacyonga mu Karere ka Gasabo yagonze umunyonzi wari utwaye umugenzi bose bahita bitaba Imana.
Iyi mpanuka yabayemu gitondo cyo ku Cyumweru tariki ya 14 Nzeri 2025.
Ababonye iby’iyi mpanuka babwiye UKWELITIMES, ko yatewe n’uko umushoferi wari utwaye iyi Coasteri yihutanda ndetse ashobora kuba yari yasinze.
Bavuga ko iyi Coaster yavuye mu ruhande yari igenewe kugenderamo ihita ijyamu rundi igonga umunyonzi n’umugenzi bahita bahita bapfa ndetse irakomeza igonga n’ibindi binyabiziga.
Umwe yagize ati “ Nari ngeze hariya imbere umugenzi aba aransifuye numva irakubisebya ndanza mbona coaster ihise ibarangiza n’abamotari, coaster niyo yabiteye yinjiye mu mukono utari uwayo iba ikubitanye n’abanyonzi ikubita n’abamota.”
Undi yagize ati “Coasteri iturutse hariya iza ifite umuvuduko kazungu imukuye hariya hirya imodoka iramuzana, coaster niyo iteje ibibazo niyo iri mu makossa.”
Iyi mpanuka ikimara kuba umushoferi yashatse kwiruka ariko abaturage bari aho bamubera ibamba baramufata kugezaubwo inzego z’umutekano zahageze.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe Umutekano wo mu Muhanda, SP Emanuel Kayigi, nawe yemeje ko iyi mpanuka yahitane umunyonzi n’umugenzi yari atwaye.
Ati “ Imoda ya coaster yaturukaga Nyabugogo yerekeza Nyacyoga umushoferi yataye umukono we yagenderagamo ajya mu kindi gisate aho yagonze umuntu wari utwaye igare n’uwo yari ahetse bitaba Imana, muri iyo mpanuka yagonze mini bus agonga na moto ebyri hakomeretsemo abantu batatu bajyanwa kwa muganga n’undi wokomeretse byoroheje avurirwa aho ahita ataha.”
Yakomeje avuga ko icyateye iyi ari uburangare no kutariganiza umuvuduko kumushoferi wari utwaye iyo Coaster.


Kinyarwanda
English
Swahili









