issa
Umukino si Bibiliya cyangwa Korowani idahinduka! Umutoza wa Rayon Sports yemeye kuva ku izima

Sep 15, 2025 - 10:12
 0

Umutoza wa Rayon Sports, Afhamia Lotfi yemeye kuva ku izima yemera guhindura sisiteme y’imikinire.

Ku wa Gatandatu tariki 13 Nzeri 2025, nibwo Rayon Sports yakinnye umukino ufungura Shampiyona Saison 2025-2026. Ni Rayon Sports yabashije kwitwara neza itsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 byose byatsinzwe na Ndikumana Asman.

Abakunzi ba Rayon Sports nyuma y’umukino bagaragaje ibyishimo bidasanzwe bitewe nuko ikipe yabo yitwaye ariko baza no kwizihirwa bahereza Ndikumana Asman amafaranga atari macye.

Umutoza wa Rayon Sports Afhamia Lotfi nyuma y’umukino yatangaje ko yishimiye uko ikipe ye yitwaye ariko atangaza ko atanyuzwe cyane kuko yabonye ititwaye neza cyane ahubwo byagizwemo uruhare runini n’abafana.

Yagize ati “ Ntabwo nifuza ko igitutu cy’abafana kiba kibi, ahubwo kigomba gufasha ikipe. Abafana nibo batumye dutsinda uyu mukino nubwo tutakinnye neza.”

Abatoza benshi bakunda gukina Sisiteme ya ba myugariro 3 ntabwo bakunze guhindura ubu buryo bw’imikinire. Twarabibonye ku batoza bamwe bakomeye barimo Simone Inzaghi, ndetse na Ruben Amorim. Uyu mutoza wa Rayon Sports we yemeye guhindura nubwo ari bwo buryo azwiho kuva yagera mu Rwanda.

Iki ni kimwe mu byo yashinjwaga n’abafana ba Rayon Sports cyane ubwo iyi kipe yamaraga gutsindwa na Young Africans ibitego 3-1, bavuga ko iyi Sisiteme idakunda ariko biza no gushimangirwa n’umuyobozi w’iyi kipe Twagirayezu Thadee watangaje ko yabonye ubu buryo butuma ikipe idakina neza ariko bagiye kuvugana nawe.

Afhamia Lotfi iki kintu ashinjwa yakigarutseho avuga ko uburyo bw’imikinire atari nka Bibiliya cyangwa Korowani ku buryo budahinduka ahubwo bitewe n’umukino ushobora guhindura.

Yagize ati “Hariho uburyo bwinshi bwo gukina. Tugira sisiteme ikora bitewe n’abakinnyi dufite, ntabwo ari ikibazo cy’imyitwarire y’abafana gusa. Njye numva ibyo bavuga, nkora akazi kanjye n’itsinda ryanjye ry’abatoza. Tugira sisiteme imwe twatoje amezi 2 n’igice, ariko tuniteguye guhindura igihe bikenewe. Umukino si Bibiliya cyangwa Korowani idahinduka, ugomba guhindura bitewe n’uko uhagaze.”

Ibi Afhamia Lotfi abyumvikanaho n’abakunzi ba Rayon Sports benshi bavuga ko ari byo bikomeje gufasha iyi kipe. Rayon Sports yatsinze Vipers SC ya Uganda ibitego 4-1 nyuma yo guhindura uburyo bw’imikinire ndetse inatsinda Kiyovu Sports ibitego 2-0 kubera uko guhindura.

Uyu munya-Tunisia yasabye abakunzi ba Rayon Sports kwihangana bakareka kwibanda ku mikinire kuko ishobora guteza ikibazo. Yagize ati “ Abafana bakwiye kwihangana, kuko akenshi kwibanda cyane kuri sisiteme bishobora kubangamira abakinnyi.”

Rayon Sports ifite akazi gakomeye muri iki cyumweru aho irimo kwitegura gukina umukino ubanza wa CAF Confederations Cup na Singda Black Stars tariki 20 Nzeri 2025.

Afhamia Lotfi yiteguye guhindura Sisiteme y'imikinire

Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thadee

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373