issa
Ndayishimiye Richard ashobora kugendera ubuntu avuye muri Rayon Sports

Feb 16, 2026 - 09:27
 0

Umurundi ukina mu kibuga hagati muri Rayon Sports, ashobora kuva muri iyi kipe agendeye ubuntu nyuma yaho ubuyobozi bwanze amafaranga y'ikipe yari igiye kumugura.

Ku itariki 19 Mutarama 2026, nibwo ikipe ya Rayon Sports yahaye uruhushya Ndayishimiye Richard yerekeza muri PFC Navbahor Namangan ikina Shampiyona ya Uzbekistan, agiye mu igeragezwa. Byari biteganyijwe ko uyu musore arakora igeragezwa iminsi 10 ndetse byaje kugenda neza aratsinda.

Navbahor PFC yaje kuvugana na Rayon Sports ishaka gutanga Ibihumbi 15 by'Amadorari ariko iyi kipe irabyanga bivugwa ko yifuzaga ibihumbi 50 by'Amadorari.

Iyi kipe yifuzaga Ndayishimiye Richard yaje kubyanga birangira agarutse muri Rayon Sports. UKWELITIMES twifuje kumenya aho bigeze niba kumvikana bikomeje kwanga, Ndayishimiye Richard aduhamiriza ko bishoboka ko yagendera ubuntu kuko Rayon Sports ikomeje kwanga amafaranga.

Mu kiganiro kigufi twagiranye yagize ati " Birashoboka ko nagendera ubuntu kuko Rayon Sports amafaranga yarayanze."

Ndayishimiye Richard avuga ko agomba gukomeza akazi ke nkuko bisanzwe kandi agakora neza kugira ngo akomeza abe ku rwego rwiza ubwo iyi saison izaba irangiye abe yashaka ikipe cyangwa Rayon Sports ibe yanamwongerera amasezerano.

Ikipe ya Rayon Sports na Ndayishimiye Richard baracyafitanye amasezerano abura amezi ane, bivuze ko mu myaka ibiri uyu musore yasinye avuye muri Muhazi United iri kugera ku musozo.

Ndayishimiye Richard ni umwe mu bakinnyi bafasha Rayon Sports mu kibuga hagati ushobora gukina imyaka irimo nimero 6 ndetse n'umunani kandi akabikora neza cyane. Kugeza ubu Rayon Sports iri ku mwanya wa 6 ku rutonde rw'agateganyo rwa Shampiyona n'amanota 32.

Philcollens Sports Journalist Tel: 0784798373