issa
Kigali: Yaguwe gitumo n’umukunzi we ari gusambana n’indi nkumi kuri Saint Valentin

Feb 16, 2026 - 10:03
 0

Umusore w’imyaka 35 y’amavuko witwa Byiringiro Alain utuye mu Murenge wa Mageragere, yaguwe gitumo n’umukunzi we ari gusambana n’indi nkumi bivugwa ko bamaze iminsi bacuditse.

Ibi byabereye mu Kagari ka Mumena mu Murenge wa Nyamirambo mu Karere ka Nyarugenge, ku tariki ya 14 Gashyantare 2026 ubwo hizihizwaga umunsi w’abakundana wa Saint Valentin.

Abatangabuhamya babwiye UKWELITIMES, ko uwo musore Byiringiro kuri saint Valentin yari yasuwe n’indi nkumi ngo bari bamaze iminsi bamenyanye nyuma  umukunzi we bamaranye imyaka itanu bakundana aza kumutungura amusura atabimumenyesheje, abafata barimo gusambana. 

Umwe yagize ati “ Nyine ni bya bindi byo gutendeka by’abasore bubu byabaye biteza ikibazo, uwo hari umukobwa wari wamusuye banywa amayoga menshi barangije bajya mu cyumba nyine guhana Saint Valentin nawe urabyumva, nyuma nibwo wa mukobwa witwa Alice basanzwe bakundana nawe yaje iwe yinjira mu nzu ahita ajya mu cyumba asanga bari gusambana.”

Akomeza avuga ko iyo nkumi yasanze umukunzi wayo aryamanye n’indi, yahise itangira guteza umutekano muke imenagura ibintu birimo amacupa y’inzoga

umukunzi wayo yari yasangiye n’iyo nkumi yindi yari ku meza mu ruganiriro.

Ati “ Yahise avuza induru arasakuza cyane ariko anarira, maze atangira kumenagura amacupa y’inzuga bari banyweye n’amasahani yari ariho imigati n’imireti bari bariye duhita duhurura turamufata.”

Yongeyeho ko uyu mukobwa yavuze ko atari azi ko uwo musore yamuca inyuma kubera ko ntacyo yamuburanye.

Umugore witwa Uwamahora Claudine, uncumbitse mu rugo ibi byabereyemo, we avuga ko yababajwe cyane n’ibyabaye.

Ati “ Sha ntakubeshya nanjye byarambabaje cyane uzi umuntu kukuzanira indabo n’izindi mpano nk’umuntu ugukunda hanyuma agasanga uri mu maguru y’indi nkumi uburyo bibabaza?”

Yakomeje avuga ko uwo mukobwa wasanze umusore w’inshuti ye aryamanye n’indi nkumi nyuma yo kubona abaturage bahururiye muri urwo rugo baje kureba ibibaye, we yahise asohoka agenda avuga ko abasore ari abantu babi ndetse nta n’umwe azongera kwizera

Uyu musore waguwe gutumo n’umukunzi we aryamanye n’indi nkumi, we yirinze kugira byinshi avuga, ahubwo yahise asaba abari bahuruye bose gusohoka muri urwo rugo, avuga ko nta gikuba cyacitse.

Feb 16, 2026 - 10:07