Impanuka yahitanye abantu 6 barimo bane bo muryango umwe
Impanuka ikomeye yabereye mu Gihugu cy'u Burundi yahitanye abantu batandatu. Mu bantu bishwe n'ibyo mpanuka harimo umugabo n'umugore n'abana babo babiri.
Iyi mpanuka yabereye ahitwa mu Nyakabiga muri komini Tangara ku muhanda wiswe RN6 ku wa Kane tariki ya 19 Werurwe 2026, nkuko bitangazwa na Jimbere Magazine.
Imodoka nto yarimo umugabo n'umugore n'abana babo babiri ndetse n'abandi babiri bari kumwe nabo niyo yagonzwe n'imodoka itwara ibikomoka kuri peteroli, abari muri iyo modoka nto bose barapfa.
Ababonye iyo mpanuka, mu makuru batanze bavuga ko abantu batandatu bapfuye bari mu modoka nto yavaga Bujumbura yerekeza i Muyinga. Bakavuga ko abari muri iyo modoka bahise bapfa ako kanya .
Ubuyobozi bwa Polisi bwahise bwohereza abapolisi bihutira gutabara kugira ngo abapfuye bakurwemo ndetse bavugaga ko bazakora iperereza bakagaragaza icyateye iyo mpanuka. Mu Gihugu cy'u Burundi hamaze iminsi havugwa impanuka ziterwa n'abashoferi batwara amakamyo.


Kinyarwanda
English
Swahili









