Afurika ikeneye ubufatanye aho gutegekwa: Perezida Kagame mu nama ya Global Gateway Forum
Mu nama mpuzamahanga ya Global Gateway Forum iri kubera i Bruxelles mu Bubiligi guhera ku wa 9 Ukwakira 2025, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame yasabye ko ubufatanye hagati ya Afurika n’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi (EU) bushingira ku buringanire n’inyungu zihuriweho, aho kuba uburyo bwo gutegeka Afurika.
Perezida Kagame yavuze ko hari bamwe bafata ubufatanye nk’amabwiriza bamuha abandi, nyamara ibyo bitarigeze bitanga umusaruro.
Yagize ati “Kuri bamwe, ubufatanye ni ugutanga amabwiriza no gushyiraho imirongo ngenderwaho. Ku bandi, ni ukubahiriza. Ibyo Afurika yanyuzemo bigaragaza ko ibyo bitazana iterambere dushaka.”
Afurika ikeneye ubufatanye bufite inyungu rusange
Perezida Kagame yashimangiye ko Afurika idakeneye ubufatanye buyambura ubwigenge, ahubwo ko ikeneye ubufatanye bunoze, bufasha guteza imbere ibikorwaremezo, ikoranabuhanga n’inganda. Yagaragaje ko Afurika ari umugabane ufite byinshi by’ingenzi ku isi, birimo amasoko akura, impano, n’umutungo kamere.
“Niba mushaka gukorana na Afurika, ubufatanye nyabwo kandi buramba bugomba kungana, bikajyana n’ibyago n’inyungu zihuriweho.”
Urugero rw’ubufatanye bufatika: Uruganda rwa BioNTech
Perezida Kagame yatanze urugero rw’umushinga wa BioNTech watewe inkunga na EU, watangijwe i Kigali mu 2023, nk’ikimenyetso cy’ubufatanye bufatika. Uru ruganda ruzafasha Afurika kwigira mu by’inkingo n’imiti, no guhangana n’ibyorezo mu gihe kizaza.
Yasoje asaba ko urwego rw’abikorera rwashyigikirwa kugira ngo ubufatanye bugere ku ntego, anemeza ko u Rwanda rwiteguye gutanga umusanzu warwo.


Kinyarwanda
English
Swahili









