issa
DR Congo: ICRC yatangaje ko hafi 80% by'amavuriro bikora nta bikoresho

Oct 9, 2025 - 15:50
 0

Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge, ushinzwe kurengera no gufasha abahungabanyijwe n’intambara no guteza imbere amategeko arengera inyokomuntu watangaje ko bamwe mubaturage batuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gupfa urwa gashinyaguro kubera kubura ibikoresho mu buvuzi.

Ibi byatangajwe muri raporo nshya uwo muryango wa ICRC washyize hanze ku wa 8 Ukwakira 2025, ikaba igaragaza abarwayi batari bake muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje gupfa urwa gashinyaguro cyane kubera kubura ubuvuzi nyuma y’uko serivisi z'ubuvuzi muri icyo gihugu zigabanutse kubera intambara ikomeje kuhabera.

Umuryango Mpuzamahanga wa ICRC wavuze ko hafi 80% by’amavuriro yo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Kivu y’Amajyepfo atagifite ibikoresho byose nkenerwa bikoreshwa mu buvuzi ndetse ko n'inkunga zibyo bikoresho izo ntara zahabwaga nk’inkunga zavaga hanze ubu zidaheruka kuhagera kubera intambara.

ICRC muri iyo raporo yavuze ko amwe muri ayo mavuriro nta miti n’amike ubu agifite yo guha abarwayi bamerewe nabi ndetse ko muri izo ntara abarwayi bazituyemo barimo kwandura byihuse indwara zirimo malaria, SIDA/HIV ndetse n’agakoko gatera igituntu kubera kubura ubwirinzi muri ibyo bice.

Ni raporo yasobanuye ko imirwano iri hagati y’inyeshyamba za M23 n’ingabo za Leta ya Congo 'FARDC', ariyo mpamvu nyirizina ikomeje gutera bamwe mu batuye muri Kivu y’Amajyepfo ndetse na Kivu y’Amajyaruguru kwandura ndetse no kwicwa n’indwara z’ibyorezo kubera gukomeza kwiyongera kw'intambara aho kugabanuka, bityo bigatuma bigorana kugeza imiti n'ibikoresho by'ubuvuzi muri ibyo bice.

François Moreillon, uhagarariye ibikorwa bya Croix-Rouge, yaherukaga kwandika ku rubuga rwe rwa X ko muri Congo ibibazo bihari bitari iby'ubuvuzi n’intambara rudaca ikomeje kuhabera gusa, ahubwo ko ikibabaje ari uko abaturage bakomeje kwicwa n’indwara z’ibyorezo kubera kubura ubuvuzi.

Ni mu gihe abatuye muri icyo gihugu bo bakomeje gutangariza itangazamakuru ko batagikandagira ku mavuriro kubera ko nta miti ihari, abandi bakavuga ko n’amike ibasha kuboneka bamwe muribo batabasha kuyibona kubera ko ihenze cyane.

ICRC yavuze ko kugeza ubu muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo abantu barenga ibihumbi 3.5 bamaze kwicwa kuva uyu mwaka watangira, mu gihe abasaga miliyoni 7 bo bahungiye mu bindi bihugu bahunga intambara ikomeje gufata indi ntera muri icyo gihugu.