Yegukanye arenga Miliyoni Ebyiri kubera gufata Qur’an yose mu mutwe
Muslim Abdul Karim, umusore ukiri muto uvuka mu Karere ka Nyagatare, ni we wegukanye umwanya wa mbere mu marushanwa ya Qur’an yasorejwe mu Karere ka Nyanza, ahita anatsindira igihembo kirenga miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.
Byari ibirori biryoheye ijisho, aho abarenga 1000 bari baturutse mu turere dutandukanye tw’igihugu bari bitabiriye. Muri bo harimo abana barenga 224 bari baje kurushanwa, ababyeyi, inshuti ndetse n’abandi bafatanyabikorwa ba Rwanda Muslim Community.
Umuhango wo gusoza wabereye i Nyanza, witabiriwe n'umuyobozi w'akarere ka Nyanza Kajyambere Patrick afatanyije na Mufti w’u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa, ari nabo bashyikirije ibihembo abana n’urubyiruko bahize abandi.
Mu birori kandi, hashimiwe cyane Sheikh Kabiriti Asman, wagize uruhare rukomeye kugira ngo aya marushanwa abashe kuba. Mu ijambo rye, Sheikh Kabiriti Asman yasabye ko n’amarushanwa y’umwaka utaha yakongera akabera i Nyanza, kugira ngo uyu mujyi ukomeze kuba icyicaro cy’iki gikorwa cy’ingenzi mu buzima bw’urubyiruko rw’abayisilamu mu Rwanda.
Abitabiriye bagaragaje ko izi ngando n’amarushanwa bigira uruhare runini mu kubaka ubumenyi no gushyigikira impano z’urubyiruko. Bifuje ko "zizajya ziba ngarukamwaka, kugira ngo urubyiruko rubone amahirwe yo kwipima no gukomeza kwiga neza Qur’an".
Mufti Sheikh Sindayigaya Musa yashimye urubyiruko rwitabiriye, anashimira cyane "abafatanyabikorwa n’abagize uruhare ngo aya marushanwa n’ingando zibashe kuba".
Yibukije abitabiriye amagambo y’Intumwa y’Imana Muhammad ubwo yirukanwaga mu gihugu cye cy’iwabo, aho yavuze ati:
“Wowe Makka, uri igihugu cyanjye cyiza kandi nkunda cyane. Nta mpamvu nari kugira yo kukuvamo, uretse ko bene wacu banyirukanyemo, ariko sinari kukuvamo ku bushake bwanjye!”
Mufti w'u Rwanda Sheikh Sindayigaya Musa yagarutse kuri aya magambo nk’urugero rwo kwibutsa indangagaciro yo gukunda igihugu, ndetse yashimangiye ko inyigisho abana bafashe mu mutwe muri Qur’an zigamije gutera urubyiruko urukundo rw’igihugu no kumenya agaciro k’ingabire y’umutekano.
Yongeyeho ko Qur’an yigisha "gukunda igihugu, kuko ineza n’iterambere ry'igihugu ari ineza n’iterambere ryacu twese".


Kinyarwanda
English
Swahili









